Urukiko rwo muri Libya kuwa kane rwategetse ko umuhungu wa Muammar Gaddafi yakwiyamamariza kuba perezida, nk’uko umunyamategeko we yabitangaje.
Mu cyumweru gishize komisiyo y’amaatora yari yavanye Saif al-Islam Gaddafi ku rutonde rw’abiyamamariza gutegeka Libya matora ya tariki 24 Ukuboza (ukwa 12).
Ubujurire bwe bwatindijweho iminsi mu gihe hari abarwanyi bari baratambamiye urukiko, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.
Kuwa kane kandi, komisiyo y’amatora yavuze ko abantu bitwaje intwaro bateye ibiro by’amatora bitanu mu burengerazuba bwa Libya bakiba amakarita y’itora.
Hari ubwoba bw’uko aya matora azagenda kubera imitwe yitwaje intwaro ihanganye, mu gihe ariyo mahirwe akomeye mu kunga ibice by’iburengerazuba n’iburasirazuba.
Urutonde rwa nyuma rw’abakandida perezida ntabwo ruratangazwa kubera ubujurire bwa benshi mu bangiwe kwiyamamaza, 25 muri 98 bari batanze kandidatire bari barangiwe.
Saif al-Islam, wari warakatiwe urwo gupfa adahari n’urukiko rw’i Tripoli mu 2015 ku byaha by’intambara mu gihe cyo guhirika ubutegetsi bwa se bwari bumaze imyaka 40, ni umwe mu bakandida batavugwaho rumwe ushaka gutegeka.
Ashyigikiwe n’Abanyalibya bari bakunze ubutegetsi bwa se, wakuweho mu 2011 Libya ikinjira mu kaga.
Nyuma y’uko umunyamategeko atangaje umwanzuro w’urukiko, abamushyigikiye bigabije imihanda y’ahitwa Sebha bajya mu byishimo, nk’uko Reuters ibivuga.
Gusa abandi, barimo n’imitwe yitwaje intwaro ifite ubutegetsi mu bice runaka, ntibashaka ko agera ku mpapuro z’itora nyuma y’intambara ikomeye barwanye yo guhirika se.
Gutambamira urukiko rwa Sebha muri iki cyumweru byakozwe n’abarwanyi ba komanda w’igice cy’iburengerazuba Khalifa Haftar byerekanye ko amatora ateganyijwe nayo ashobora guteza imirwano y’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye abakandida bahanganye.
Haftar, ufite umutwe wa Libyan National Army (LNA) ugenzura igice kinini cy’iburasirazuba n’amajyepfo ya Libya, nawe ubwe ni umukandida muri aya matora. Ariko uwo mutwe akuriye wavuze ko abarwanyi bawo batari batambamiye urukiko ahubwo bari barurinze.