Inzego z’ubutabera za Libya zasabye ku mugaragaro igihugu cya Libani kurekura umwe mu bahungu ba Muammar Kadhafi wahoze ayobora Libya, umaze imyaka irenga umunane afungiye muri icyo gihugu kubera ubuzima bwe bwifashe nabi.
Hannibal Kadhafi afungiwe muri Libani nta cyaha aregwa kuva mu mwaka wa 2015, kandi ubuzimabwe bwarushijeho kumera nabi kuva yatangira kwiyicisha ku itariki ya 3 Kamena 2023, mu rwego rwo kwamagana ifugwa rye ataburanishwa. kuva icyo gihe yajyanywe mu bitaro byibuze kabiri kandi anywa amazi gusa
Nk’uko byatangajwe n’abayobozi babiri bo mu bucamanza muri Libani kuri uyu wa mbere ushize ,umushinjacyaha mukuru wa Libya, Al-sediq al –sour yohereje icyifuzo ,muri uku kwezi ,mugenzi we wo muri Libani ,Ghassan Oueidat. Aba bayobozi bavuganye n’ibiro ntaramakuru by’ Amerika Associated Press,ntibifuje ko amazina yabo atangazwa kubera ko batemerewe kuvugana n’itangaza makuru.
Inyandiko yaturutse kwa al-sour yavuze ko ubufatanye bwa Libani muri iki kibazo bushobora gufasha guhishura ukuri ku byerekeye irengero ry’umuyobozi ukomeye w’Abashia bo muri Libani. Moussa al-Sadr, waburiye muri Libya mu 1978.
Muri iyi nyandiko habajijwe impamvu Kadhafi afuzwe maze hasabwa ko yashyikirizwa Libya cyangwa akemererwa kujya muri Syria, aho yari atuye mu buhungiro hamwe n’umugore we ukomoka muri Libani, Aline Skaf, hamwe n’abana kugeza igihe yashimutwaga akajyanwa muri Libani mu myaka 8 ishize. Bivugwa ko yashimuswe n’abarwanyi bo muri Libani bashaka amakuru ku hantu al-Sadr aherereye.
Nyuma abapolise ba Libani batangaje ko bakuye Kadhafi mu mujyi wa Baalbek mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Libani, aho yari afungiwe. Kuva ubwo yajyanywe muri gereza y’i Beirut.
Umutesi Jessica