11h00 Burundi update : Polisi y’uBurundi yangiye abanyamakuru gufotora Agato Rwasa arigutora
Umukandida Agathon Rwasa yatoreye ahitwa Ciri, ni mu ntara ya Ngozi mu cyumba cya kabiri cy’itora mu gihe itangazamakuru ryageragezaga kumufotora ntibyakunze kuko igipolisi cyahise kirikumira.
Abanyamakuru kandi bashatse kugirana ikiganiro na Bwana Agathon Rwasa ngo abatangarize iby’uyu munsi avuga ko atiteguye kuvugana n’itangazamakuru.
Mu gihe amatora arimo kuba abaturage b’abanyekongo batuye mu mujyi wa Bujumbura bo batangiye kuzinga utwabo basubira muri Kongo kubera gutinya imvururu zishobora kwaduka mu Burundi nkuko byari bimenyerewe, imbuga nkoranyambaga harimo whatsapp, facebook n’izindi zafunzwe, mu gihe ku ruhande rwa Leta y’u Burundi, Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza Willy Nyamitwe amaze kubinyomoza abicishije kuri twitter.
Mwizerwa Ally