Umurongo wa Internet wahise ukurwaho mu gihugu cy’uBurundi
Ibiro by’amatora byuguruye muri iki gitondo ku isaha ya 6AM, birafunga saa kumi (4PM) ku masaha y’i Burundi ,imyanya irenga gato ijana(100)mu nteko nshingamategeko niyo ihatanirwa,abatora bose ni 5.113.418,ibyavuye mu matora bikazatangazwa kuwa 25/05/2020,umunyamakuru wacu uri iBujumbura yasuye ikibanza cy’ishure ryisumbuye ESTA Rohero hamwe mu hari kubera amatora avuga ko igikorwa cyatangiye sa kumi n’ebyiri gusa mubo baganiriye bamutangarijeko bafite amatsiko y’ibizava mu matora kandi barasanga imbere atari heza kuko hashobora kwaduka invururu
Mu gihe habura uwuzuza amajwi 50% hazabaho andi matora y’icyiciro cya kabiri,Abarundi bujuje imyaka yo gutora uyu umunsi niho bitorera Perezida mushya w’uBurundi,batore abagize inteko nshingamategeko n’Abajyanama b’amakomini.
Komisiyo ishinzwe amatora CENI yatangaje ko abarundi bari hanze bo batazatora kubera ibihugu byinsho biri muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covd19,nkuko byemejwe n’ Umuvugizi wa CENI Philippe Nzobonariba.
Abasesenguzi mu bya politiki basanga aya matora ashibora kurangira assize igihugu mu nvururu za Politiki,sibyo gusa ku munsi w’ejo Imbonerakure zongerewe imbunda n’ama gerenade mu rwego rwo gukandamiza abayoboke b’ayandi mashyaka,aya matora kandi abaye abayoboke b’Ishyaka CNL rya Agato Rwasa bagera kuri 200 bari mu magereza aho bashinjwa guteza invururu mu gihe abayoboke b’ishyaka CNDD FDD nta numwe urahagarikwa.
Mwizerwa Ally