Inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe Uburenganzira bwa muntu muri Congo Kinshasa, zashyize hanze raporo y’imibare y’ibikorwa byo guhotera uburenganzira bwa muntu byabaye mu kwezi kwa Gatatu 2023, aho bikomeje gutumbagira ku rugero ruhanitse.
Iyi mibare igaragaza ko mu kwezi kwa Gatatu konyine, hagaragaye ibikorwa 495 bibangamira uburenganzira bwa muntu, aho byazamutseho 12% ugereranyije n’ukwezi kwari kwabanje kwa Kabiri kuko ho hari habaye ibikorwa 441.
Iyi Raporo ivuga ko ibikorwa byinshi byakorewe mu bice bisanzwe birimo intambara n’amakimbirane, kuko muri ibyo bice byose, habayeyo ibikorwa 420, byavuye kuri 358 byariho mu kwezi kwa Kabiri ndetse na 372 byariho mu kwezi kwa mbere 2023.
Izi nzobere kandi zigaragaza ko umutwe wa CODECO uyoboye abandi bose muri ibi bikorwa, kuko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu byakozwe n’uyu mutwe ari 93, bangana na 42%, ugarukirwa n’uwa ADF wo wahonyoye uburenganzira bw’abantu 45 bangana na 20%.
Inzego za Leta zirimo iz’umutekano na zo ziri mu zagize uruhare rukomeye muri ibi bikorwa, nk’uko bivugwa n’iyi raporo.
Hari aho igira iti “Abapolisi, nko mu kwezi kwari kwabanje, bagize uruhare runini mu mibare ihonyora uburengaznira bwa muntu aho bahohoteye abantu 74 bangana na 47% y’umubare wose w’ibikorwa by’ihohoterwa byakozwe n’abo mu nzego za Leta muri Werurwe 2023.”
Izi nzobere zigaruka kuri iri zamuka rikabije ry’ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu, zigira ziti “Iri zamuka rigaragaza ko n’umubare w’abagizweho ingaruka na wo wazamutse, kuko abahohotewe biyongereyeho 30%, abafashwe nabi biyongerayeho 20% abafashwe ku ngufu biyongeraho 186% ugereranyije na raporo y’ukwezi kwari kwabanje.”
Intara ya Kivu ya Ruguru ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kugaragaramo ibi bikorwa, kuko habaye ibikorwa 206 bingana na 49%, hagakurikiraho iya Ituri yo yakozwemo ibikorwa 103 bingana na 24%.
Hari kandi n’Intara ya Tanganyika yo yagaragayemo ibikorwa 57 bingana na 14%, n’iya Kivu y’Epfo yo yagaragayemo ibikorwa 54 bingana na 13%.
RWANDATRIBUNE.COM