Umunyamabanga mukuru uhuza ibihugu bikoresha igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo ategerejwe i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahagiye gutangizwa imikino ya Francophonie yiswe ( Jeux de la Francophonie)
Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisitiri w’itumanaho, Patrick Muyaya kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023, nyuma y’iminsi itangazamakuru ryo muri icyo gihugu rivuga ko Mushikiwabo atazitabira, itangizwa ry’iyo mikino kubera umubano mubi uri hagati ya Congo n’u Rwanda, igihugu cye cy’amavuko.
Imikino ya Francophonie izatangira ku itariki 28 Nyakanga igeze tariki 6 Kanama 2023.
Patrick Muyaya yagize ati “Madamu Louise Mushikiwabo azaba ari i Kinshasa. Twe icyo twubahiriza ni gahunda iba yarateguwe na OIF, haba mu bijyanye n’ibikorwaremezo. Harimo n’ibikurikizwa mu bijyanye no gutegura umuhango wo gutangiza imikino kandi buri gihe umunyamabanga Mukuru niwe uyitangiza. Ntabwo Kinshasa yaba umwihariko kuko ni umuco muri OIF.”
U Rwanda na RDC bimaze igihe bifitanye umubano mubi waturutse ku mirwano yatangijwe na M23 mu 2021, aho uwo mutwe ushinja Leta ya Congo kutubahiriza ibyo basinye mu 2013. Congo nayo ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23, ariko narwo rukabihakana ruvuga ko ari urwitwazo rushingiye ku kunanirwa kubahiriza ibyo abaturage bayo bayisaba, ahubwo rushinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ugize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Ibyo wamenya kuri Louise Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa kane w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), umwanya yatorewe bwa mbere muri 2018 (Yerevan, Armenia), yongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora indi myaka ine mu nama ya 18 ya OIF (Djerba, Tunisia) kuwa 19 Ukwakira 2022.
Mbere yo gutorerwa manda ya mbere y’imyaka ine ku buyobozi bwa OIF muri 2018, Mushikiwabo yabaye Ministitiri w’Itangazamakuru (2008 – 2009), na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga (2009 – 2018).
Amavu n’amavuko
Louise Mushikiwabo yavukiye i Kigali ku itariki 22 Gicurasi 1961 kuri Bitsindinkumi na Nyiratulira. Ise yari umuhinzi-mworozi nk’umwuga wari utunze umuryango we, ariko yanakoze akazi ko kubika ibitabo by’amakuru yo mu mirima y’ikawa y’abakoloni.
Mushikiwabo ni bucura mu bana icyenda, barimo Ndasingwa Landouard (Lando) wari umucuruzi wo mu rwego rwo hejuru n’umunyapolitike mu Rwanda mbere yo kwamburwa ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, akazungurwa na mushiki we Anne-Marie Kantengwa. Uyu ni we wasigaranye ibikorwa bya Lando birimo hotel Chez Lando, aza no kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (2003 – 2008).
Amashuri yize
Nyuma yo kurangiza amashuri abanza n’ayisumbuye mu 1981, Louise Mushikiwabo yagiye kwiga muri Kaminuza y’igihugu y’u Rwanda (UNR) muri Perefegitura ya Butare. Ubu ni Kaminuza y’u Rwanda (UR) mu karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo.
Mushikiwabo yarangije amasomo ya kaminuza mu 1984 mu ishami ry’indimi ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu Cyongereza, hanyuma yigisha igihe gito mu mashuri yisumbuye, mu 1986 ajya muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA), akomeza amasomo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ry’indimi n’ubusemuzi kuri kaminuza ya Delaware (University of Delaware).
Akandi kazi yakoze
Arangije kwiga muri USA mu 1988, Mushikiwabo yakomeje gukorera akazi i Washington D.C. ahamara imyaka 20, nyuma yimukira muri Tunisia gukora muri Banki ya Afurika itsura Amajyambere, aho yakoze imirimo inyuranye harimo no kuyobora ishami ry’itumanaho.
Muri 2006 Mushikiwabo yasohoye igitabo kitwa ‘Rwanda Means The Universe’, ugenekereje mu Kinyarwanda (Rwanda bisobanura Isanzure). Ni igitabo yafatanyije n’umunyamakuru Jack Kramer cyibanda cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Muri 2014, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yashyize Mushikiwabo ku mwanya wa Gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika, muri 2018 ikinyakuru Jeune Afrique kimushyira mu ruhando rw’abantu bavuga rikijyana kuri uyu mugabane.
Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku Gifaransa (OIF) ugiye kuyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ku nshuro ya 2, wabonye izuba mu 1970.
Ubushakashatsi buheruka muri 2014 bwerekanye ko Igifaransa kivugwa n’abantu miliyoni 274 bo ku migabane itanu muri irindwi igize isi.
Uwineza Adeline