Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yakiriwe na Prerezida w’inzibacyuho wa Guinée –Conakry, Colonel Mamadi Doumbouya mu rwego rwo gufasha iki gihugu gutegura amatora bakava mu nzibacyuho.
Uyu muyobozi wa OIF yaboneyeho kuganira n’ubuyobozi bw’iki gihugu uburyo buboneye bava mu nzibacyuho bagatora biciye mu nzira ya Demokarasi.
Ibi Mushikiwabo yari yarabisezeranyije Doumbouya muri Nzeri 2023, ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Doumbouya yagize ati “Nk’uko yari yabivugiye i New York mu Nteko Rusange ya UN iheruka, yashimangiye uruhare rw’umuryango Francophonie wo guherekeza Guinée mu bihe by’inzibacyuho.”
Ibiro bya OIF na byo byemeje ko Mushikiwabo yaganiriye na Doumbouya kuri uyu wa 8 Mutarama 2024, ku iyubahirizwa y’ingengabihe igana ku gusubiza Guinée mu butegetsi bushingiye ku matora, ariko ko hari n’imbogamizi.
Mushikiwabo yaboneyeho kwihanganisha abagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yafashe ububiko bukuru bw’ibikomoka kuri peteroli mu gace ka Kaloum, muri Conakry tariki ya 18 Ukuboza 2023.