Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yashimiye byimazeyo umusore wamushushanyije mu buryo buteye amabengeza.
Umusore witwa Nuru Freddy yahaye umwanya ubukorikori bwe ashushanya Louise Mushikiwabo maze abimugaragariza binyuze ku rubuga rwa X.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, uyu musore yashyize hanze igishushanyo giteye amabengeza aho yagikoreye Mushikiwabo.
Si ibyo gusa, Nuru afatanyije na Dady de Maximo baje no kumukorera umuvugo muto mu kinyarwanda, aho bawumutuye ku munsi mpuzamahanga w’abagore.
Umuvugo wagiraga uti: “Abatangampundu bati « Nsekera ngushushanye » umubyeyi Kayirebwa ahanika ijwi neza ati « …Yamutanaze inoza » iwacu ntitwakerensa twema twerura ku mugaragaro tuti « intaramirwa » Gihanga yaduhaye u Rwanda narwo rugira ababyeyi, bibaruka intwari ijuru rikunze. Beza b’abahanga u Rwanda rufite harimo Louise Mushikiwabo, uwacu nkuyu wuje byinshi inganzo nkiyi niyo idufasha kumucyeza, abawe turagutashya kuva i Remera, Bumbogo, Kabuye, Jali, utembera Kiyanza ureba Nkuzuzu, urenga mu Buriza ugakomeza yewe kugera mu Burera ukagaruka Shyorongi utaha KUMUHANDA mu rugo kwa Gasamagera hose turagutashya. Nkundira nguture icyo ntunze : iyi mpano. Hobe.”
Nyuma y’urukundo aba basore beretse Louise Mushikiwabo bamukorera igishushanyo ndetse banamuhimbira umuvugo ku munsi mpuzamahanga w’abagore, na we yabashimiye byimazeyo binyuze mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X.
Yagize ati: “Ndashimira cyane Nuru Freddy, ubuhanga mu kunshushanya (ariko bitari byabindi…) kandi mwifuriza gutera imbere kurushaho maze iyo mpano afite igasakara henshi. Ndashimira kandi byimazeyo Dady de Maximo wahuje iki gishushanyo n’umuvugo mwiza uri mu rurimi rwacu ku munsi mpuzamahanga w’abagore! Nuko nuko bana bacu”!
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com