Lt Col. Manudi wahoze yungirije Col.Ruhinda muri FDLR/CRAP, we na bagenzi be bari kuburanishwa mu rubanza ruri kuburanishirizwa n’Urukiko Rukuru Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka iNyanza.
Abagabo batandatu bahoze mu mutwe wa FDLR ukorera muri DR Congo urwanya leta y’u Rwanda batangiye kwiregura i Nyanza ku byaha baregwa.
Abumviswe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, bavuze ko bagiye muri FDLR birwanaho, bahakana uruhare mu bitero uwo mutwe wagabye ku Rwanda.
Aba bagabo baregwa ibyaha bitatu; kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubugambanyi, no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ibyaha bishingiye ku bitero FDLR yagiye igaba ku Rwanda mu myaka yashize. Bose bahakana ibyo baregwa.
Aba bari bafite amapeti yo hejuru muri FDLR bafatiwe muri RD Congo mu bihe bitandukanye mbere ya 2019 bohererezwa ubutegetsi bw’u Rwanda, barafungwa abo ni Gen.Major Joseph Habyarimana alias Sophonie Mucebo,Gen BGd Mujyambere Leopold witwaga Archeveque,Gen.Bgd Ndinzimihigo,Col.Ruzindana wakoreshyaga amazina ya Mushagarusha,Lt.Col Mpakaniye Emille wari uzwi ku mazina ya Chequevala na Lt.Col HABIMANA Jean Damacsene alias Manudi Asifiwe
Mu nkuru y’ubusize ya Rwandatribune yagiraga iti “Liyetona Koloneri Manudi Asifiwe wari Komanda CRAP wa FDLR yatawe muri yombi na FARDC.”
Bimwe mu bitero bizwi Lt.Col HABIMANA Jean Damacsene uzwi nka Manudi,byibasiye agace k’amajyaruguru ndetse no muri Congo Mumwaka washize 2018 mukwezi kwa 12 nibwo abarwanyi ba FDLR Bayobowe na Lt colonel Asifiwe bagagabye igitero mu murenge wa Busasamana na Bugeshi bakangiriza imwe mumitungo y’abaturage harimo n’amazu ndetse n’Umurenge SACCO BUGESHI warangirijwe.
Lt Col HABIMANA Jean Damacsene uzwi nka Manudi akaba yari komanda wungirije wa CRAP SPECIAL Force umutwe wa kabuhariwe wa FDLR. Mu bindi bitero yakoze hari cyo kuwa 11/05/2012 no kuwa 13/05/2012 muduce twa Lingende na Ufamando ho muri Kivu y’Amajyepfo ibi bitero byahitanye abantu 22 naho 16 barakomereka.
Mu mwaka wa 2012 taliki ya 27/11/2012,Lt.Col Manudi yayoboye igitero cyishe abasivili mu Mirenge ya Busasamana na Bugeshi,ndetse binemezwa n’Uwari Umuvugizi wa FDLR Bazeyi La forge uri mu maboko y’ubutabera bw’uRwanda mu kiganiro yagiranye na BBC.
Tugarutse mu mwaka wa 2012,FDLR yagabye ibitero bibiri bitandukanye ahitwa Bisate muri Kinigi mu Karere ka Musanze byahitanye umwe mu bagaride ba Pariki y’ibirunga n’ibindi byakozwe mu murenge wa Busasamana byayobowe na Gen.Gakwerere yungirijwe na Lt.Col Manudi.
K’umunsi w’ejo I Nyanza mu rukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, uwo bahereyeho bumva kwiregura kwe ni Joseph Habyarimana alias Sophonie Mucebo wari ufite ipeti rya General Major muri FDLR.
Yasabye urukiko kumugira umwere kandi rugategeka ko “najyanwa mu ngando i Mutobo mbere y’uko nsubizwa mu buzima busanzwe.”
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM