Inyeshyamba za FDLR/FOCA zashizeho umuvugizi mushya wa gisilikare ariwe Lt.Col Rugaravu La Fontaine
Nk’uko isoko y’amakuru yacu iri muri Gurupoma ya Bukombo ibivuga, n’uko Lt.Col Rugaravu La Fontaine yagizwe Umuvugizi w’igisilikare cya FOCA(Force des Combatants ABACUNGUZI) ashinzwe akazi ko kuvugira Ishyaka FDLR ndetse n’igisilikare byakorwaga na Augustin Maniragaba Cure Ngoma ari nawe wasimbuye La Forge Bazeyi.
Lt.Col Rugaravu La fontaine n’umugabo ufite imyaka 52 yavukiye mu cyahoze ari Komini Mutura, Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu murenge wa Mudende, akerere ka Rubavu yinjiye mu cyahoze ari ALIR mu mwaka 1998, ubwo yinjiraga muri ALIR icyo gihe akaba yari afite icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu by’indimi n’ubuvanganzo aho yakuye impamyabushobozi muri Kaminuza y’uRwanda i Nyakinama.
Rugaravu Gashege yoherejwe kwiga mu ishuri rikuru rya ESM aho yakuye ipeti rya Su Liyetena mu cyiciro cya 43, nyuma yaje gukomereza amashuri muri Kaminuza ya Kinshasa ahakura impamyabushobozi mu by’indimi .
Kubazi uyu La Fontaine n’uko ari umusilikare wazonzwe n’irondamoko n’irondakarere ndetse akaba ari umuntu wa hafi cyane wa Gen.Omega, mu kazi kenshi yakoze muri FDLR n’uko yagiye aboneka mu mashami ya Politiki.
Mwizerwa Ally