Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima yahamagariye abaturage gufatanya urugamba bamazemo iminsi n’igikorwa cyo kwiyandikisha mu bazitabira amatora cyatangiye muri iyi minsi.
Uyu muyobozi w’Intara yavuze ibi mu gihe abaturage benshi bamaze kugera mu buhungiro bahunga imirwano imaze iminsi ihanganishije M23 n’ingabo za Leta FARDC, urugamba rwinjijwemo n’izindi nyeshyamba ku ruhande rwa FARDC ndetse hakanitabazwa itsinda ry’abacanshuro bo mu Burusiya bazwi nka Wagner.
Mu itangazo uyu muyobozi yashyizeho umukono kuri uyu wa 18 Gashyantare rigasomwa n’umuvugizi wa Guverineri Lt Col Njike Kaiko yagize ati “nkurikije ibihe bibi turi kunyuramo, ibihe twashowemo n’inyeshyamba za M23 ndashaka kubasaba baturage banjye ngo muce akarengane aho kava kakagera.”
Yongeyeho kandi ko bagomba kwihanganirana, anabasaba kugana abakarani ngo biyandikishe ku rutonde rw’abazatora umukuru w’igihugu.
Uyu muyobozi yavugaga ibi mu gihe abaturage bo muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi benshi bibereye mu buhungiro, aho badahwema gusaba Leta ya Congo gukora iyo bwabaga bakagarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, nyamara banze kuganira n’inyeshyamba bahanganye na bo bahitamo intambara.
Izi mpunzi nyinshi zahungiye mu Rwanda, izindi zerekeza mu gihugu cya Uganda, zigenda zisanga yo izimaze imyaka irenga 20 nyamara ntagitekerezo cyo gucyura impunzi cyumvikana mu majwi y’abategetsi b’iki gihugu.
Uyu muyobozi ari gusaba aba baturage kugerageza gufatanya izi ntambara n’amatora, mu gihe iyi ntara yashyizwe mu maboko ya Etat de Siege ( ubutegetsi bwa Gisirikare bwasimbuye ubwa Gisivile )
Nyamara n’ubwo ubutegetsi bwashyizwe mu maboko y’abasirikare ntabwo ibibazo byakemutse ahubwo byasubiye i rudubi kuko ninabwo intambara ya M23 yongeye kwaduka.
Aya matora ateganijwe kuba mu mwaka utaha akaba yaratangiye kwitegurwa kuburyo amabarura ari kubera mu ntara zose z’igihugu.