Gen Dr. Mupenzi Jean de la Paix Komanda mukuru wa CFCR INVEJURU yaba yarishwe na FLN
Tariki 16 Kanama 2013 ikinyamakuru igihe.com cyanditse inkuru ivuga ko muri gereza ya Karubanda i Huye ya Butare abagororwa 5 bakatiwe gufungwa burundu n’umwe wari wakatiwe imyaka 30 y’igifungo batorotse gereza, http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-batanu-biganjemo-abakatiwe
Ikinyamakuru Igihe.com cyagize giti:” Muri izi mfungwa zatorotse gereza ya Huye harimo Dr. Mupenzi Jean de la Paix watahutse avuye mu ngabo za FDLR afite ipeti rya kapiteni. Nyuma yo gutahuka yahise aba umukozi w’uruganda rw’icyayi rwa Murindi ruherereye mu karere ka Gicumbi, aza no guhabwa buruse na Leta y’u Rwanda yo kujya kwiga mu Bushinwa ibijyanye na siyansi irebana n’ibidukikije, agaruka mu Rwanda muri 2012.”
Igihe.com gikomeza kigira giti:” Dr. Mupenzi avuye kwiga yabaye umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Ishuri Rikuru Ryigenga ry’Abadivantisiti b’Abalayiki rya Kigali (Independent Institute of Lay Adventist of Kigali – INILAK).
Mbere y’uko agaruka mu Rwanda avuye mu Bushinwa yari yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Butare igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko ari naho bivugwa ko yakoreye icyaha cya jenoside ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri EAV Kabutare.”
Mu mpera z’umwak wa 2013 na 2014 Mupenzi Jean de la Paix yabaye nkuwigaruririye ibitangazamakuru byo muri Opozisiyo.
Icyo gihe yaje yiyita General de Brigade bityo mu itangazamakuru yatangazaga ko ayoboye ingabo z’inyeshyamba zitwa CFCR Imvejuru ziteguye gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi bwa buriho.
Muri uwo mushinga wa CFCR Imvejuru yari awufatanijemo na Dr Gasana Anastase wigeze kuba Ministre w’ububanyi n’amahanga u Rwanda rukibohozwa na FPR Inkotanyi.
Jean de la Paix yakomeje kunvikana ku ma radio n’ibinyamakuru bitandukanye, ariko kuva ubwo ntawongeye kumenya irengero rye imyaka ishize ari 6.
Mu bucukumbuzi ikinyamakuru Rwandatribune.com cyakoze cyabashije kugera ku makuru yemeza ko General de Brigade Mupenzi wavugaga ko ari na Pasteur we na Dr Gasana Anastase batangiye kugirana ibiganiro by’ubufatanye n’umutwe wa FDLR ahagana 2014.
Mupenzi yari yarabaye muri FDLR imyaka myinshi ndetse FDLR yaramuhaye Buruse yo kujya kwiga icyiciro cya kabili cya Kaminuza muri Geographie (Degree/Licence) mbere yuko ayitoroka agataha mu Rwanda akaba yaratashye afite ipeti rya Majoro.
Mu kiganiro Dr Anastase Gasana ibya Mupenzi yagiranye n’itangazamakuru yivugiye muri aya magambo ati:” Mu 2014 nibwo twafatanije na General Mupenzi gushyiraho umutwe w’ingabo z’IMVEJURU mu 2016 mu kwezi kwa Kamena ajya m’ubutumwa bw’akazi mu burasirazuba bwa Congo.
umugambi wari Umujyanye kwari uguhura n’Abayobozi ba CNRD UBWIYUNGE ndetse no kuzashaka abayobozi ba FDLR yigeze kubamo kera kugirango twigire hamwe uko twakorana.
Agezeyo aho kumwakira neza ngo baganire ahubwo baravuze ngo no ni deserteur(uwatorotse igisilikare) baramufata baramufunga, tubura amakuru ye dutyo tukajya tunumva ko ngo baba baramwishe.
Ibyo kandi ntibyadutangaza kuko dusanzwe tuzi ko nabo ubwabo hagati yabo bicana.
Ubutumwa bwe bwa nyuma nabonye (email ye) ni ubwa tariki 13 Nyakanga 2016 ambwira ko yagezeyo amahoro aho yagomba kujya ko ubundi agiye gutangira contacts .”
Dr Anastase Gasana yashoje ikiganiro agira ati:” Umuntu wishe General Mupenzi yarahemutse cyane yahemukiye u Rwanda n’abanyarwanda bose kuko yari azi ubwenge bwa gisilikari azi n’ubwenge bwa gisivili nka Docteur mu bya environement n’amashyamba kandi akamenya kuzurisha kimwe mu kindi.
Umwe mu bahoze muri NCRD UBWIYUNGE yavuze ko General Mupenzi,yabanje gufungirwa iMweso mu gihe cy’amezi atandatu nyuma Gen.Wilson Irategeka atanga amabwiriza ko yicishwa inzara.
Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko General Mupenzi yari yariyibagije urwangano yari afitanye na Gen.Sinayobye Barnabe kuko bamushinjaga ubuhemu buva ku mafaranga yari yahawe n’abafatanyabikorwa ba Gen.Irategeka babaga muri Tanzania Gen.Mupenzi akayirira n’ubundi buhemu yakoreye Gen.Sinayobye Barnabe igihe bari abanyeshuri muri Kaminuza ya Lubumbashi.
Mwizerwa Ally