Kubera imirwano imaze iminsi ihanganishije ingabo za Lt.Gen Hamada n’iza Gen Jeva, Ubu biravugwa ko uyu mugabo yaba yarakomerekeye mur’iyo mirwano ndetse bakavuga yuko Ltn Gen. Hamada ngo yaba arembye bikomeye kubera ibikomere by’amasasu.
Hari hashize ukwezi impagarara zadutse mu mutwe wa CNRD ubwiyunge ,Aho igice cy’abakiga gishyigikiye Lt Gen Habimana Hamada usanzwe ari Umugaba mukuru wa CNRD ubwiyunge mu gihe igice cy’abanyenduga gishigikiye Gen.Maj Antoine Hakizimana Jeva ubarizwa mu ishyamba cyimeza rya Kibira mu Burundi.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kirembwe muri Teritwari ya Fizi ivugako imirwano imaze ibyumweru bitatu ibera mu bice bya Sungwe,Magembe na Mikyemba, Aho Sungwe bivugwa ko ariho Lt.Gen Hamada yaba yarakomerekeye akaba yaragiye gushaka Rezo,aho hanyuma akaza kugwa mu gico cyabarwanyi bayobowe na Lt.Col Ndeshyo Paulin ubarizwa mu gace k’Abanyenduga.
Isoko yamakuru ya Rwandatribune ikomeza ivugako Lt.Gen Hamada yaba yarakomerekeye muri iyo mirwano akaba arikuvurizwa ahantu h’ibanga.
Aya makimbirane yo muri CNRD ubwiyunge Kandi yasize hatowe, indi komite nshingwabikorwa ishyigikiye Gen.Jeva, aho Prezida watowe w’ishyaka CNRD ubwiyunge, ari Hakizimana Antoine Jeva wiyise David Edy Niyomukiza,Visi Perezida aba Umubyeyi Nyiraneza Francine,umunyamabanga mukuru ni Col Iyamuremye Theoneste Maisha wiyise Fidele Igiraneza mu gihe umwungirije ari Dr.Innocent Biruka naho umubitsi akaba Eric Munyemana.
Umuhoza Yves
Murakurikira kabisa. Ndabemeye. Nama,inanabantu biyise.murayavunbura.
Iyo nterahamwe Hamada, uwusamga aho ari agahuhurwa
Lopa we, arko urabona ko ivangura ryamunze abanyarwanda cga leta za kera, Izo nterahamwe ngo zirapfa kuba zimwe ngo ari “abanyanduga” abandi ngo ari “abakiga”! Ariko bagahuriza urwango ku Batutsi! Uru n’urusobe rw’ivangura, urwango n’ingebiterezo. Ibaze barimo baramarana! Ikibabaje cyane noneho ubwo bugoryi bwabo burimo guteza umutekano mucye no mu bindi bihugu, U Burundi na RDC! Gusa ukuri kuzahora kuganza, intego zabo ntibazazigeraho.