Perezida wa repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera Lt Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, amuha ipeti rya General.
Ni icyemezo kimaze gutangazwa kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023 mu itangazo RDF yashyize hanze. Muri Kamena uyu mwaka nibwo Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Gen Jean Bosco Kazura wagiyeho mu 2019.
Mubarakh Muganga w’imyaka 56, mbere yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka kuva ku wa 4 Kamena 2021.
Lt Gen Mubarakh Muganga ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere, yize amasomo ya gisirikare mu bijyanye no gutegura urugamba muri Kaminuza ya Gisirikare yo mu Bushinwa yitwa, National Defense University of PLA, mu 2012.
Muri uwo mwaka kandi yize ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere ya gisirikare n’amasomo y’Abasirikare bakuru, n’uburyo bwo kugena ingamba z’ibigo (Strategic Management) muri Kaminuza ya Tsinghua na Kaminuza ya Gisirikare zo mu Bushinwa.
Mu 2008 yize amasomo ya African Strategy Course, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nasser mu Misiri, amasomo ku Bikorwa Mpuzamahanga byo Kugarura Amahoro, n’amasomo ku butumwa bw’Abayobozi Bakuru yayigiye mu Kigo gitoza Kugarura Amahoro [Peace Support Training Centre] cyo muri Kenya aho yize mu 2007.
Mu mwaka wa 2006 Lt Gen Mubarakh Muganga yize imicungire y’Ingabo muri Kenya, Amashuri makuru ya Gisirikare yayize i Lusaka muri Zambia mu 2005, mu gihe amasomo amwinjiza muri ba Ofisiye Bato [Cadet Officer Course] yayigiye i Jinja muri Uganda mu 1988-1989 nk’uko tubikesha IGIHE.
Mu bihe bitandukanye Lt Gen Mubarakh Muganga yahawe imidali y’ishimwe itandukanye irimo Umudali wo Kubohora Igihugu, uwo Guhagarika Jenoside, Umudali w’Irahira rya Perezida, Umudali wo Gutabarira Igihugu hanze yacyo, Ribbon (umudali bambara ku mufuka w’ishati, ibumoso) yo kurwana ku rugamba, iy’ibikorwa by’urugamba n’iy’umuganda.