Umugore w’ uwari ukuriye Inyeshyamba za FDLR LT GEN MUDACUMURA washyize hanze ubutumire busaba abantu bose ko baza kwifatanya nabo mu gitambo cya Misa.
Lt.Col Mudacumura Sylvestre wari uzwi ku izina rya MUhambazima yari yarahimbwe nabo muri FOCA,yasabiwe misa izabera Bruxelle mu Bubiligi nkuko bigaragara mu butumire.
Hari amakuru agera kuri Rwandatribune.com avuga ko uyu mugore we wamusabiye misa aba mu Bubiligi arinaho iyo misa izabera gusa atarakibana na Gen.Mudacumura kuva muri 1996 ko yarabyaranye n’umuzungu bigatuma batandukana na Mudacumura k’uburyo bw’ibanga dore ko yanamusabaga kuva muri FDLR umugabo we akabyanga.
Ubwo hari mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeri 2019 mu masaha ya saa kumi za mu gitondo nibwo ingabo z’abakomando ba HIBOU SPECIAL FORCE bibumbiye muri Operation Zokola 2 bagabye igitero gikomeye mu birindiro bya FDLR babashije guca murihumye umutwe udasanzwe wa CRAP
ukuriwe na Col.Ruhinda babasha kugariza ibirindiro bya FDLR bakica Lt.gen Mudacumura kurubu umiryango we ukaba washyizeho ubutumire bwo kumusabira misa izaba kuya 06 ugushyingo sasita gusa ngo aho bizabera bazahamenyeshwa nyuma.
Ese ubusanzwe umuntu usabirwa misa ni umeze ute?
Kiriziya gaturika yemera ko umuntu wese wapfuye afite ukwizera agomba gusabirwa misa ariko bakavuga ko umuntu wapfuye yi yahuye we iyo bizwi neza ko adakwiye gusabirwa misa Padiri Nizeyimana Celestin wo muri diyoseze ya Ruhengeri agira ati
“umuntu wiyahuye bizwi neza ntakwiye gusabirwa misa kandi usabirwa misa ni umuntu wapfuye afite ukwemera ndetse anazwi aho asengera ndetse n’umuryango remezo nonese nk’umuntu uba ari inyeshyamba aba asengera hehe yasabirwa misa gute ubwose aho abari mu ishyamba aba afite Paruwase abarizwamo ndumva umuntu waguye mu ishyamba ari inyeshyamba sinzi ko yasabirwa misa”
Muri Bibiliya Umubwiriza ibice 9 umurongo wa 10 haravugako;ikuzimu nta mirimo nta bwenge,umurongo wa 18 ubwenge buruta intwaro z’intambara ariko umunyabyaha umwe arimbura byinshi.
Bimwe mubikorwa ababanye na Mudacumura bamwibukiraho
Lt gen Mudacumura Sylivestre yavutse 1954 avukira Ngororero akaba yarari mu ngabo zarindaga umukuru w’igihugu Habyarimana Juvenal nyuma ajyanwa mu mutwe w’ingabo zitwaga ESCADRO de la MORT iyi ikaba yari gurupe yabashinzwe kwica no kwikiza abatavugarumwe na leta ya Habyarimana.
muri 1991 yagiye mu nama ya Arusha ajyanye na minisitiri w’ububanye n’amahanga Ngurinzira mudacumura yaje kutemera ibyo minisitiri yari yasinye maze amukubitira mu nama nyuma yaraje bahita bamukura kuyobora umutwe warindaga habyarimana bamuha kuyobora ESCARDRO DE LA MORT.
muri 1994 nibwo yahunze ajya mu mashyamba ya za Congo aho yarashwe ayobora umutwe FDLR/Foca
Mu kwezi kwa Nyakanga 2000 Mudacumura yagiye ahitwa Kabongo ingabo ze zigana Kamina maze muri Gashyantare 2003 asanga abandi barwanyi ba ALIR bari muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Congo, maze agirwa umuyobozi w’igisirikare cya FDLR kuva mu Gushyingo 2003 nyuma y’uko General Rwarakabije yari amaze gutaha mu Rwanda.
Bamwe mu babanye nawe bavuga ko yaro umuntu utavugirwamo ko icyo avuze ntawe ugomba kukivuguruza
Ikindi bagaragaza ibitero byinshi bitandukanye yagiye ayobora bigahitana ubuzima bw’abantu benshi nki igitero cyabereye ahitwa I Miliki kuwa 22 gashyantare 2016 aho hishwe abaturage baba congomani basaga18 ikindi ni icyabereye I buleussa kuwa15 nzeri 2017 kica abaturage nabo babakongomani bo mu bwoko bw’abakobo basaga 52.
Ikindi ni igitero yayoboye cyabereye ahitwa Igasake ya Kabingo muri kivu ya majyaruguru gihitana abasaga 70 hanasahurwa inka zisaga 1000
Ikindi ni abasirikare bakoranaga nawe kuko iyo bakosaga we ntakindi yakoraga yagombaga guhita abica aho hari bamwe mubasirikare barimo uwitwa peremiye serge Duniya yamwohoreje bukavu ntiyajyayo ahita amwica na Lt kizito bari bamuhaye misiyo yo kuza muri rucuro ashaka gucika ahita amwica.
Lt Gen Mudacumura sylivestre yapfuye yahigwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi akuriye.
Ibyaha icyenda yari akurikiranyweho byiganjemo iby’intambara n’iyicarubozo byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2009 na 2010.
Ku itariki ya 13 Nyakanga 2012 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, ndetse Leta zunze Ubumwe za Amerika zishyiraho ibihembo bya miliyoni eshanu z’Amadorali ku bazamufata cyangwa batanga amakuru atuma afatwa.
Uwimana Joselyne