Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Kaineurugaba Muhoozi yarezwe mu rukiko ibyaha birimo kwinjira mu bikorwa bya Politiki acyambaye umwambaro w’ingabo z’igihugu.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba avuga kuri iki kirego kimurega cyashyikirijwe urukiko Rukuru rwa Kampala, yavuze ko abo barimo kwihutira mu nkiko bajya kumurega ari abatewe ubwoba n’umubare munini w’abamushyigikiye impande zose z’igihugu.
Yagize ati” Abo bose bagize akazi kwirirwa bantuka, bazi neza ko kugeza ubu muri NRM ntawe ushobora guhagarara ngo andwanye ni nayo mpamvu ubwoba bukomeje gutuma birukira mu nkiko”
Gen Muhoozi asubiza niba adafite ubwoba bwo gutsindwa muri uru rubanza, yavuze ko urukiko rwa Uganda buri gihe ruba ruri ku ruhande rw’impirimbanyi z’impinduramatwara. Ati” Abantu bose muri Uganda bazi neza ko , buri gihe urukiko rw’Ikirenga ruhora ku ruhande rw’impirimbanyi z’abaturage”
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yarezwe mu rukiko n’umunyamategeko Gawaya Tegule, umushinja kwica amategeko nkana akinjira muri politiki kandi akiri Umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda.
Tegule avuga ko ajya kurega Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagendeye ku gika cya 2 cy’ingingo ya 208 y’itegekonshinga rya Repubulika ya Uganda, ivuga ko Umusirikare ucyambaye umwambaro wa UPDF atagomba kugaragara mu bikorwa bya Politiki.
Gawaya Tegule akomeza asobanura ko Lt Gen Muhoozi iyi ngingo yayishe ubwo yateguraga ibirori by’isabukuru ye ya 48, aho we asanga ari igikorwa cyo kwiyamamariza hakiri kare umwanya w’umukuru w’iguhugu.
Ku munsi w’ejo kuwa Gatanu, nibwo Lt Gen Muhoozi yagiye guttanga ibisobanuro mu rukiko Rukuru rwa Kampala. Lg Gen Muhoozo yari aherekejwe n’Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbadi wari kumwe n’intumwa nkuru ya Leta William Byaruhanga.