Ku wa kane tariki ya 18 Nyakanga, umuyobozi w’umurenge wa Bapère, agace ka Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, yahamagariye urubyiruko kudatera abasirikare ba Uganda (UPDF) bashyigikiye ingabo za DRC (FARDC), mu guhiga inyeshyamba za ADF muri kariya gace k’igihugu cya Congo.
Macaire Sivikunula Mwendivwa yabitangaje nyuma yuko urubyiruko rwibasiye imodoka za gisirikare za UPDF mu gace ka Butembo-Mangurejipa ku wa kabiri ushize no ku wa gatatu.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeje ko kuba abasirikare ba Uganda mu bubasha bwabo ari kimwe mu bisubizo by’amakuba abaturage bahuye nabyo kuva ADF yaboneka muri ako karere mu kwezi gushize.
Bigashimangirwa ko abo basirikare bagize uruhare mu kurinda abaturage no kurwanya imitwe yitwaje intwaro, kandi ko badakwiye gufatwa nk’abanzi cyangwa ngo bagabweho igitero.
Umuyobozi w’umurenge wa Bapere yakomeje agira Ati: “Twakiriye ingabo za UPDF, ni ubutumwa bwihariye. Baje gushyigikira FARDC kurwanya ADF, rero ntitugomba kwangiza aya mahirwe. Nizera ko muzi umusaruro w’inkunga ya UPDF mu gice cya Beni uyu munsi i Mughalika no muri Karuruma “.
Muri iyo ntara muri rusange, n’umurenge wa Bapere, bakeneye amahoro kugira ngo bakore ibikorwa by’ubuhinzi, bikaba bimwe mu bikorwa by’ingenzi bihize ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage.
Sivikunula yashimangiye ati: “Turi abahinzi, dukeneye gusubira mu mirima yacu no mu midugudu yacu, ibyo ni byo bidufitiye akamaro” .
Muri iyi gahunda imwe yubukangurambaga, yanatanze kandi ubutumwa ku rubyiruko rwa Butembo, nk’uko abivuga, barimo gukora politiki yo gushyigikira UPDF kuri FARDC.
Ati: “Ndabwira barumuna banjye bato bo muri Butembo ko hano tubayeho bibabaje mu gihe cyose ADF ihari. Mugerageze mudufashe. Ntabwo mbona inkuru ya politiki iri inyuma ya ADF. Kuri twe icyangombwa nuko dushobora gukizwa ADF, duhagaze nabi cyane kuko tubona abaturage bacu bagenda ari benshi, bicwa n’inzara, Reka badukize iyi nzoka.
Umutwe wa ADF ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukaba ubarizwa muri Congo.
ICYITEGETSE Florentine