Umuvugizi w’umutwe wa FDLR Curee Ngoma ahakana ko uyu mutwe utagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi w’Ubutaliyani mu burasirazuba bwa DR Congo.
Abategetsi muri DR Congo kuwa mbere bavuze ko FDLR ariyo yagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi Luca Attanasio n’abantu babiri mu bari kumwe na we.
Uvuga ko yitwa Cure Ngoma, umuvugizi wa FDLR, yabwiye BBC ko “FDLR atari yo yakoze icyo gikorwa kigayitse”.
Ambasaderi Attanasio yapfiriye mu bitaro i Goma nyuma yo kuraswa mu gitero cy’abitwaje intwaro kuwa mbere, ku modoka za UN ku muhanda wa Goma – Rutshuru hafi y’ahitwa Kibumba, nk’uko abategetsi baho babitangaje.
Itangazo ryasohowe n’umutwe wa FDLR rivuga ko icyo gitero cyakorewe ‘muri zone yitwa trois antennes hafi ya Goma, hafi kandi y’umupaka w’u Rwanda’.
Ngoma, avuga ko muri ako gace hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, ati: “ntabwo dusobanukiwe impamvu bavuze ko ari twebwe.”
FDLR ivuga ko abakoze icyo gitero bashakirwa hagati y’ingabo za DR Congo n’iz’u Rwanda kuko “cyabereye hagati ya ‘positions’ z’izo ngabo zombi.”
Ngoma yabwiye BBC ko nyuma y’iperereza “uwafatirwa muri kiriya gikorwa cy’urukozasoni wese agomba guhanwa by’intangarugero.”
ku murongo wa telefone avugana n’umunyamakuru wacu ukorera iGoma Bwana Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Bwana Nzanzu Carly Kazivita yemeje ko ingabo za Leta ya Congo zifite ibimenyetso simusiga ko FDLR ariyo yishe aba banyamahanga.
FDLR ni umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo kuva mu myaka irenga 20 ishize ukaba ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muriJenoside yakorewe batutsi .
N’ubwo FDLR ibihakana ariko abaturage batuye kuri 3 antenne bo bavuga ko biboneye n’amasouwitwa Lt.Ndayizeye Yvon na Ajida Gaston,bica Ambasaderi na bagenzi be,aba bagabo bakaba bari bamaze ibyumweru bibiri bakambitse ahitwa ku Majagi,itsinda bayoboye rikaba rizwi ku mazina ya Kompanyi Sacheur.
Ubwanditsi