Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba irimo kubera mu mu murwa mukuru wa Kenya Nairobo, biteganijwe ko abahagarariye ibihugu bya Uganda, Repubulika iharanira Demokarasiya Congo na Kenya bahurira mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cya M23 ikomeje kotsa igitutu ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hafi n’imipaka y’u Rwanda na Uganda.
Amakuru yizewe ava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko intumwa za M23 zirangajwe imbere na Bertrand Bisimwa wahoze ari umuvugizi w’uyu mutwe kuri ubu uri mu bayobozi bawo bakora politiki nazo zasesekaye i Nairobi kuri uyu wa Gatanu.
Ibi binahuriranye kandi n’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Mata 2022, abarwanyi ba M23 barangajwe imbere n’umugaba wayo mukuru, Gen Sultan Makenga , babyutse bagaba ibitero simusiga mu gace ka Tshengerero kuri ubu bakaba bemeza ko aka gace kari mu maboko yabo.
M23 mbere y’uko nyongera kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo Kinshasa yabanje gushyira hanze amasezerano yagiranye na Guverinoma ya Kinshasa, aho aya masezerano yavugaga ko Guverinoma ya Congo Kinshasa izafasha abarwanyi b’uyu mutwe bagera kuri 6000 kubasubiza mu buzima busanzwe naho abakiri bato bakinjizwa mu gisirikare cy’igihugu(FARDC).
Aya masezerano byavugwaga ko yagombaga gushyirwa mu bikorwa hifashishijwe 1, 334, 605 $.
Nyuma Ingabo za congo Congo nibwo zatangiye kugaba ibitero simusiga ku birindiro bya M 23, biri ahitwa Tshanzu, Runyoni, Sabinyo Tshengerero na Mikeno mu misozi y’ibirunga.
Imirwano imaze kubura,ingabo za Congo Kinshasa zagiye zikozanyaho kenshi n’inyeshyamba , kugeza ubwo kuwa 30 Werurwe 2022 indege yari itwaye abasirikare ba MONUSCO yarasiwe muri iyi mirwano.
Biteganijjwe ko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yemeza RD Congo nk’umunyamurwango mushya wa EAC, byitezweko abakuru b’ibihugu bya Uganda, Kenya na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahurira mu biganiro n’itsinda ryaje rihagararariye umutwe wa M23. Mu rwego rwo kubumvikanisha na Guverinoma ya Congo hamamijwe gushakira umuti urwambye ikibazo bafitanye.