Umutwe w’inyeshyamba wa 23 wamaze gushyirirwaho amasaha ntarengwa ngo ube umaze kuva muduce twose wigaruriye wasubiye mu birindiro byawo, mbere y’ayo masaha uyu mutwe ukomeje urugendo rwo kwagura ibice wamaze kwigarurira kuko n’umujyi wa Kitshanga bari batarafata ubu bari kuwukozaho imitwe y’intoki.
K’umugoroba wo kuri uyu wa 24 Ugushyingo bari batangaje ko Kitshanga yose benda kuyifata, ubu bwo bemeje ko umujyi w’aka karere benda kuwushyikira mu maboko yawo.
Uyu mujyi Ufatwa nk’inzira ikomeye iva i Masisi yerekeza mu mujyi wa Goma, kuva mugitondo cyo kuri uyu wa 25 Ugushyingo intambara irakomeje mugihe uyu mutwe wasabwe ko ugomba kuba wamaze kuva mubice byose wafashe bitarenze kuri uyu wa 25 sakumin’ebyiri z’umugoroba.
Iki cyemezo inyeshyamba za M23 ntizacyakiriye neza ndetse zemeza ko ibyo zisabwa bidashoboka kuko bazisaba guhunga igihugu cyababyaye kandi atariwo muti.
Izi nyeshyamba zasabye Leta ya Congo ibiganiro nyamara inshuro nkinshi abayobozi b’iki gihugu bakunze kumvikana bavuga ko badashobora kuganira nabo kuko ari umutwe w’iterabwoba.
Uwineza Adeline
M23 nimukomeze guharanira no kurwanira uburenganzira bwanyu n’Abacongoman muri rusange! ??