Umutwe w’inyeshyamba za M23 umaze igihe urwana n’ ingabo za Leta ya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo FARDC , nyamara uyu mutwe wakomeje kwerekana ubuhanga buhambaye mu ntambara, kuko ingabo za Leta n’ubwo zagiye zigaba ibitero ntizijyeze zitsinda izi nyeshyamba. Ibi umuyobozi mukuru wa MONUSCO yabigarutse ho ubwo yatangaza ga ko uyu mutwe hari ibihugu byinshi usumbya igisirikale n’ibikoresho.
Umuyobozi mukuru wa MONUSCO Keita yagize ati: “Mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu, ibitero bya M23 byagabwe kuburyo buteguwe neza ahantu hatandukanye muri Rutshuru , nyamara n’ibyo bagabweho byose babirwanye kinyamwuga. “ yakomeje agira ati” kuva kuwa 13 Kamena izi nyeshyamba nizo ziri kugenzura umujyi wa Bunagana uherereye k’umupaka wa Congo na Uganda.”
Uyu muyobozi wa MONUSCO yagaragaje M23 nk’igisirikale gihambaye , gifite ibikoresho bihambaye, kandi gifite abasirikale bakora ibyo bazi.
Yagize ati” M23 ifite ubushobozi bwo kurasa ahari ho hose kandi ibikoresho byabo biri kurwego ruhambaye, kuko n’imbunda zirasa kure cyane zizwi ku izina rya Mortiers na Mitrailleuses barazifite.
Leta ya Congo yakomeje gushinja Leta y’u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 ,cyakora ibi Leta y’u Rwanda yarabihakanye inshuro nkinshi.
Uyu mutwe nawo watangaje ko ntan’urwembe yigeze ihabwa n’u Rwanda, uyu mutwe kandi ugaruka ku magambo akunze gukoreshwa ngo bashyire intwaro hasi aho uyu mutwe wa M23 uvuga ko utiteguye gushyira intwaro hasi mu gihe Leta ya Congo yaba itaremera ko bagirana ibiganirogihe .
Uyu mutwe uvuga kandi ko udatewe ubwoba n’umutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika y’iburasirazuba wemejwe muri uku kwezi n’abakuru b’ibihugu ko uzoherezwa kurwanya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa M23 Major Will Ngoma yavuze ati” Turi bugire ubwoba bw’iki? Bwa nde? Twebwe, igihe cyose turwanira uburenganzira bwacu,ubuzima bwacu, turwanira ejo hazaza h’abana bacu n’abagore bacu, turwanira ejo hazaza h’igihugu cyacu. None twagira ubwoba bw’iki ?
Umuhoza Yves