Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buvuga ko uretse uyu mutwe wonyine, nta rundi ruhande rurebwa n’imyanzuro y’i Luanda ruyishyira mu bikorwa ahubwo ko izindi mpande zikora ibihabanye na yo.
Byatangajwe na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023.
Yagize ati “Mu mpande zoze zirebwa n’itangazo rya Luanda, M23 ni yo yonyine rukumbi ishyira mu bikorwa imyanzuro yasabwe, mu gihe izindi mpande zose zirebwa na yo zikomeje gushyira imbaraga mu gukora ibitandukanye n’iriya myanzuro.”
Umutwe wa M23 umaze urekura bimwe mu bice wari warigaruriye, ukabishyikiriza ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba nkuko biteganywa n’iriya myanzuro yafatiwe i Luanda mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2022.
M23 kandi ntiyahwemye kugaragariza amahanga ko nubwo ikomeje gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe ariko izindi mpande zirebwa n’iriya myanzuro zo zakomeje kuyirengaho zigakora ibihabanye na yo.
Muri iruya myanzuro y’i Luanda, imitwe ikomoka hanze ya RDCongo, yasabwe gushyira hasi intwaro igasubira mu Bihugu yaturutsemo, naho ikomoka muri iki Gihugu na yo igashyira hasi intwari ikitabira ibiganiro.
Gusa imitwe ituruka hanze irimo nka FDRL yo ikomeje gufatwa nk’umwana uri ku ibere muri RDCongo, yo yakomeje kwidegembya ndetse inafatanya na FARDC kugaba ibitero kuri M23.
RWANDATRIBUNE.COM