Nyuma y’aho M23 ifatiye uduce twa gisuma,lukopfu,gisuma na kaniro ndetse n’umusozi muremure wa Buguri byasize igitutu ku gace ka Masisi Centre na Nyabyondo
Rwandatribune yamenye ko kuva kuwa kane no kuwa gatanu ,Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, yakomereje muri Buguri ,Gisuma,lukopfu, na Kaniro muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru,utu duce twagenzurwaga na FDLR ifatanyije na Wazalendo.
Mu masaha y’igicamunsi urugamba rwari rwahinanye mu gace ka Muheto, mu bilometero 16 uvuye mu Mujyi wa Masisi, ahumvikanaga urusaku rw’imbunda ziremereye hagati y’impande zihanganye, ibyateje akaduruvayo mu baturage bo muri ako gace.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yatangaje ko byari bigoye kumenya uruhande ruri kugenzura umujyi muto wa Muheto na cyane ko ibisasu by’imbunda ziremereye byaturukaga ku mpande zombi.
Icyakora hari amakuru yemeza ko iki gice na cyo cyiyongereye ku bindi M23 igenzura, mu gihe andi avuga ko rwabuze gica hagati y’impande zombi zatangiye gutana mu mitwe mu ma Saa Kumi z’igicuku cyo ku wa 24 Kanama 2024.
Muri iyi mirwano yaje kurangira umutwe wa M23 utsinze abarwanyi ba FDLR,Wzalendo na FARDC wigarurira uduce twa Kisuma, Nyange, Kaniro, Lukopu, no ku ruhande rwa Katale.
Umusesenguzi mu by’umutekano utakunze ko amazina ye atangazwa yavuze ko umutwe wa M23 ufite amahirwe yo kwegera ahitwa Masisi Centre ndetse ukaba wahafata utarwanye,ndetse ugakomeza no muri Nyabibwe cyane ko wafashe agace k’ingenzi k’umusozi wa Buguli akaba ariho zingiro ry’ubugenzuzi bwa biriya bice byose twavuze haruguru .
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko FARDC ikomeje kurunda abasilikare hafi ya Masisi Centre,aho bivugwa ko baje baturutse iKisangani mu gihe FDLR nayo ikomeje kongera abasilikare benshi muri ako gace babarizwa mu mutwe wa CRAP,mu gihe M23 yakwigarurira Masisi Centre na Nyabyondo cyaba yaba isize akadomo k’ubugenzuzi bwa Teritwari yose kuko benshi mu Bazalendo batangira guhungira mu bice bya Walikare na Kalehe.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com