Ihuriro rya AFC/M23 kuri ubu rigenzura hafi u Burasizuba bwa Congo bwose ryatangaje ko rigiye gushyira ahabona raporo yayo ya mbere ikubiyemo ibisubizo ku birego ishinjwanby’ihohoterwa by’uburenganzira bwa muntu bivugwa ko byakorewe mu mujyi wa Goma n’uwa Bukavu.
Ni bikubiye mu itangazo iri huriro rya AFC/M23 ryashyize hanze ku mugoroba w’ejo ku wa kane tariki ya 29/05/2025, aho ivuga ko uyu munsi ku wa gatanu tariki ya 30/05/2025, aribwo ishyira hanze iyo raporo ikubiyemo ubusobanuro kuri ibyo birego.
Itangazo ry’iri huriro ritangira rivuga ko kuri uyu wa gatanu tariki 30/05/2025 ku isaha ya saa tanu zuzuye, aribwo ritangira umuhango ku mugaragaro wo gushyira hanze raporo yayo y’ibirego by’ihohoterwa by’uburenganzira bwa muntu bivugwa ko byakorewe muri iriya mijyi imaze amezi 4 igenzurwa, n’ iri huriro rya AFC/M23.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka, rivuga ko iyi raporo yabo iri bwibande ku buhamya n’ibimenyetso bifatika bigamije gukuraho impungenge zagaragajwe n’imiryango mpuzamahanga, abaharanira uburenganzira bwa muntu, itangazamakuru, n’abandi bafatanyabikorwa bo mu gihugu imbere no hanze.
AFC/M23 muri iri tangazo ivuga kandi ko yiyemeje kuba inyangamugayo, kwerekana ukuri no gushyira mu bikorwa inshingano zayo imbere y’itangazamakuru, Sosiyete Sivili n’amahanga, ari nayo mpamvu iki gikorwa cyateguwe mu buryo bw’icyubahiro.
Ibi bikaba biza gushyirwa ahagaragara binyuze mu muhango uzakubera mu mujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu masaha make ari imbere y’uyu munsi ku wa gatanu.
Rwandatribune.com