Umutwe wa M23 wahishuye ko ubufatanye bwa FARDC n’imitwe yiyambaje iirmo FDLR, bwagabye igitero cy’ibisasu biremereye n’indege ku basivile bahungiye mu duce tugenzurwa n’uyu mutwe.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 ryashyizweho umukono n’Umuvugizi mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022.
Iri tangazo rivuga ko “Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, ubufatanye bwa Guverinoma ya DRC n’imitwe yiyambaje bagabye igitero cy’ibisasu biremereye n’indege z’intambara za Sukhoi ku baturage bavanywe mu byabo bakaba ari impunzi mu bice tugenzura nyamara barahunze ibikorwa by’ubwo bufatanye.”
Uyu mutwe wa M23 ukomeza ugaragaza ko udashobora kwihanganira ibikorwa nk’ibi byo guhohotera abasivile b’inzirakarengane.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “M23 ntabwo yakwihanganire ubwicanyi bukorerwa inzirakarengane mu bice biri mu maboko, nkuko abantu bakomeje kwicirwa muri Ituri, muri Kivu ya Ruguru no muri Kivu y’Epfo bicwa n’ubwo bufatanye bwa Guverinoma ya DRC n’indi mitwe.”
M23 ivuga ko izakomeza kwirinda no kurinda abaturage b’abasivile bo mu bice biri mu maboko y’uyu mutwe kugira ngo badakomeza kwicwa.
Uyu mutwe kandi uvuga ko ibi byose biri kuba mu gihe uteganya kugirana ibiganiro n’ingabo ziri mu butumwa bwa Afurika y’Iburasirazuba, bigamije gukomeza kubahiriza ibyo wasabwe byo kurekura uduce wafashe.
Ni ibiganiro biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022, bizaba bibaye nyuma y’icyumweru kimwe uyu mutwe urekuye ku mugaragaro agace ka Kibumba wari wafashe, ikagashyikiriza izi ngabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
RWANDATRIBUNE.COM