Umutwe wa M23 ukomeje kwamurura igisirikare cya Congo gifatanyije n’imitwe itandukanye, ugaragaza amahano akomeje gukorwa na FARDC yo kwivugana abaturage.
Ni nyuma y’imirwano yongeye gukomera cyane mu cyumweru twaraye dusoje, yasize umutwe wa M23 wongeye kwigarurira ibice binyuranye.
Nyuma yuko uyu mutwe wa M23 wigaruriye ibindi bice, wagaragaje ko aho wageraga hose uhambuye FARDC wasangaga ibintu byaradogereye, ugatangira kubisubiza mu buryo no guhumuriza abaturage.
M23 yatangaje ko mu bitero bya FARDC ifatanyije n’imitwe nna FDLR, Mai-Mai, Nyatura ndetse n’abacanshuro tariki 25 Gashyantare mu bice bya Mushaki, Kingi na Sake, basize boretse imbaga.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa avuga ko muri ibi bitero byo ku ya 25 Gashyantare, FARDC ndetse n’abari bambari yabo bangije ibikorwa binyuranye birimo Ishuri rya Kauta ndetse bakanahitana ubuzima bw’abaturage b’abasivile mu bice bya Neenero.
Uyu mutwe wa M23 wongeye kwibusa guverinoma ya Congo Kinshasa ko ikwiye guhagarika ibikorwa bibangamira abaturage, ikicara hamwe bakaganira kuko intambara itazakemura ibibazo.
Uyu mutwe kandi aho ufashe hose, ubanza guhumuriza abaturage uhasanze, ukababwira ko kuva ubwo bagiye gutekana, kandi ukabasaba na bo kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
RWANDATRIBUNE.COM