Impuguke mu bya politiki no kurengera ikiremwa muntu muri Teritwari ya Rutchuru Dr.Aimable Gafurura aremeza ko mu gihe M23 yagumana agace ka Kazuba,Bweza na Ntamugenga abaturage baturiye Goma bazicwa n’inzara.
Ni mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru , Dr Gafurura usanzwe ari umuturage utuye muri Rumangabo akaba ari umushakahatsi mu bya politiki n’uburenganzira bwa muntu yavuze ko mu gihe M23 yagumana agace ka Kazuba,Bweza na Ntamugenga abaturage baturiye Goma bazicwa n’inzara,kuko ibiryo hafi ya 60% bitunze umujyi wa Goma byavaga muri ako gace. Ibi kandi yabitangaje mu gihe byavugwaga ko umuhanda uhuza Goma na Rutshuru wamaze gufungwa na M23.
Dr Gafurura avuga ko intandaro y’iyi mirwano ari amasezerano Umutwe wa M23 wagiranye na Leta ya Congo,ariyo yabaye nyirabayazana w’imirwano imaze gutuma ibihumbi 23.000 by’abaturage bahunga, Uyu mushakashatsi kandi avuga ko ejo habaye imirwano mu gace ka Kazuba,Rubare na Bweza uduce dusanzwe dukize ku biribwa muri ako gace. Utu duce turi mu ntera y’ibirometero 14 ujya kubiro bikuru bya teritwari ya Rutshuru.
Imirwano igiye kumara iminsi itanu yubuye muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.Kuva aho imirwano itangiriye ingabo za Leta zimaze kwemeza ko zatakaje agace ka Ntamugenga gahuza umujyi wa Goma na Rutshuru. Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Zokola II Lt Col Ndjike Kaiko yabwiye Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Goma ko gutakaza Ntamugenga byaba byaratewe n’uko birinze kuharwanira kuko hari abaturage benshi.
Mwizerwa Ally
Ntamugenga yo M23 izayigumana. Nonese izayamburwa nande koko, FARDC, sinzi! Cyakora ubwo bakorana na FDRL, yo yapfa kugerageza bayihaye ibikoresho.