Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwagiranye ikiganiro n’itangamazakuru ryaba iryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iryo mu karere ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, ahagaragarijwe byinshi bitazwi kuri uyu mutwe urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo, unahishura ko ukomeje kwakira abaturage benshi bawuhungiraho.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022, cyarimo Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa ndetse n’Abavugizi b’uyu mutwe yaba abo mu rwego rwa gisirikare ndetse no mu rwego rwa Politiki.
Bertrand Bisimwa yabonyeho kwamaganga Jenoside iri gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru ndetse no mu bindi bice binyuranye.
Yagize ati “Turimo kwamagana ibyaha bya Jenoside birimo gukorerwa muri iyi Ntara ya Kivu ndetse byanarenze bigera no muri Tanganyika na Maniema aho byanageze aho barya abantu.”
Yavuze ko ibi “byaha bikorwa n’imitwe myinshi irimo FDLR yo yanakoze Jenoside mu Rwanda ndetse n’indi mitwe ya APCLS,Nyatura na Mai-Mai tukaba twatangiye kwakira impunzi nyinshi zidusanga mu bice tuyobora.”
Yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko ibi bikorwa byose Leta ibishyigikiye ku buryo ari yo mpamvu uyu mutwe utagomba kwica ngo urebere.
Ati “Abarimo gukorerwa ubu bwicanyi no gutemerwa inka ndetse no gusahurirwa imitungo, byose bishyigikirwa na Leta, ingabo za leta mwiboneye nk’umuyobozi wa polisi wasabye abaturage ba Goma gufata imihoro.”
Yasobanye ko ibi byose bikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bakunze gukorerwa itotezwa kuva cyera kugeza n’ubu.
Ati “By’umwihariko mu migi mikuru batangiye gukora ama lisite y’abavuga ikinyarwanda kugira ngo bazagirirwe nabi. Ikibabaje ni uko n’ababigiramo uruhare nta numwe urahanwa.”
Yanenze Perezida Tshisekedi wasabye urubyiruko guhaguruka bakarwana ku Gihugu cyabo bahohotera aba banyekongo, ananenga byumwihariko kuba ubutegetsi buri gukorana na FDLR izwi ko yakoze amabi mu Rwanda.
Ati “Nka M23 twiyemeje ko nta Jenoside izongera kubaho muri aka gace kandi tuzakoresha ubushobozi bwose tubigeraho.”
RWANDATRIBUNE.COM