Ubutegetsi bwa DRC buravuga ko umutwe wa M23 ukomeje kwiyuba no kongera ubushobozi bwawo mu duce wamaze kwigarurira ibifashijwemo n’u Rwanda.
Ibi, n’ibyatangajwe na Gen Gilbert Kabanda Minisitiri w’ingabo za DRC mu nama y’Abaminsitiri iheruka guterana kuwa 9 Ukuboza 2022.
Gen Gilbert Kabanda, yakomeje abwira abaminisitiri bagize guverinoma ya DRC, ko guhera kuwa 2 Ukuboza 2022, umutwe wa M23 wakomeje kongera ubushobozi bw’intwaro n’umubare w’abarwanyi bawo mu birindiro byawo biherereye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo .
Nk’uko bisazwe, Gen Gilbert Kabanda yongeye ho ko umutwe wa M23, uri kubifashwamo n’ingabo z’u Rwanda(RDF) ngo kuko M23 ishobora kuba iri gutegura kugaba ibitero muri Teritwari ya Maisisi.
Yagize ati:’’Banyakubahwa baministiri dusangiye igihugu cya DRC, ndagirango mbonereho umwanya wo kubamenyesha ko guhera kuwa 2 Ukwakira 2022,umutwe wa M23 watangiye kongera abarwanyi n’ibikoresho bya gisirikare mu duce ugenzura duherereye muri teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo. Amakuru dufite n’uko bari kubifashwamo n’ingabo z’u Rwanda RDF ndetse bakaba bari gutegura kugaba ibitero muri teritwari ya Masisi.”
Ku rundi ruhande ariko, umutwe wa M23 uvuga ko wifuje kenshi gukemura ikibazo binyuze mu biganiro, ariko kugeza ubu FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai ,bakomeje kuyigabaho ibitero bigatuma M23 nayo ihitamo kwirwanaho .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Le governement du Congo desire que le m23 se tient fixe et l’egorge comme une chèvre? Impossible.