Ejo kuwa 20 Kamena 2023, Impuguke za ONU , zasohoye raporo ivuga ku kibazo cy’umutekano muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 wagarutsweho ku buyo bw’umwihariko.
Izi mpuguke,zivuga ko umutwe wa M23 wemeye guhagarika imirwano no kurekura uduce wari warigaruriye muri teritwari ya Nyiragongo, Rutshuru na Masisi ugamije kuyobya uburari.
Raporo y’izi mpuguke, ikomeza ivuga ibyo M23 yakoze, ari amayeri agamije kujijisha Imiryango mpuzamahanga, yari irimo kutsa uyu mutwe igitutu ,iwusaba gushira intwaro hasi no kurekura uduce wari yarigaruriye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Izi mpuguke, zinavuga ko mu ntwaro M23 ifite harimo n’izigezweho zakozwe mu gihe cya vuba, bigaragaza imbaraga n’ubushobozi uyu mutwe ufite bwo guhangana n’ingabo za Leta .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com