Umutwe wa M23 wongeye kubwira amahanga ko igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo FDLR, bakomeje kurenga ku myanzuro yafashwe, bakaba bakomeje gusuka ibisasu biremereye mu bice birimo abaturage, mu gihe aho uyu mutwe ufashe haba hari amahoro n’ituze.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023 ryongera kumenyesha amahanga ko imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iherutse kubera i Bujumbura, ntacyo yabwiye Guverinoma ya Congo.
Uyu mutwe uvuga ko FARDC ifatanyije na FDLR, Nyatura, APCLS, Mai-Mai ndetse n’abacanshuro bakomeje kugaba ibitero ku birindiro byose bya M23 biri mu duce twa Kalenga, Kisthanga, Rusekera, Kinngi, Kausa na Kishishe ndetse no mu bice bibikije.
M23 ivuga ko Guverinoma ya Congo ikomeje kurenga ku byemeranyijwe n’Abakuru b’Ibihugu bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo kuko FARDC ifatanyije n’iriya mitwe bakomeje kurasa bakoresheje indehe za kajugujugu ndetse n’ibisasu biremere.
Ivuga ko ibice byibasiwe cyane muri iki gihe birimo Kabati, Kishishe, Kitshanga, Ruvunga, Kingi, Kausa na Bishusha.
Aha kandi abaturage b’inzirakarengane bari kuhaburira ubuzima kubera FARDC n’abambari bayo.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “M23 iramenyesha amahanga ndetse n’abari mu Gihugu ko nta kibazo na kimwe kiri kuba ku baturage b’abasivile ndetse n’ibyabo bari mu bice igenzura.”
Uyu mutwe usaba abaturage bahunze ibice biri mu maboko yawo, gutahuka; watangaje ko nubwo ukomeje gushyigikira imyanzuro yose yafashwe yo gushaka amahoro ariko ko uzirwanaho igihe cyose uzagabwaho ibitero.
RWANDATRIBUNE.COM