Umujyi wa Kanyabayonga wamaze kugotwa na M23,bivugwa ko abasilikare ba FARDC 234 biciwe mu mirwano iMirangi,Kyagara na Birundure
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi mu bya gisilikare Lt.Col Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune,umunyamakuru ukomeye muri Congo Kinshasa Micombero Batubenga nawe yahamije aya makuru aho yavuze ko muri turiya duce twabaye isibaniro.
Uduce twa Birundure turi mu ntera ya Km 30 ugana mu mujyi wa Kanyabayonga ,na Mirangi nuko biri mu ntera ijya kungana,Umuvugizi wa Sosiyete Sivile Bwana Omar Kavota yabwiye Rwandatribune ko ,mw’iri joro abarwanyi ba M23 baraye mu misozi miremire ya Kinyamuyaga,Bwana Kavota avuga ko uri mu misozi ya Kinyamuyaga aba yamaze gushyira igitutu kubari mu mujyi wa Kanyabayonga.
Mu gihe Kanyabayonga yaba ifashwe byasunukira ingabo za Leta guhungira mu bice bya Beni kuko ntahandi ubwihisho bwaba busigaye,ifatwa rya Kanyabayonga kandi ryangira ingaruka k’ubucuruzi buhuza umujyi wa Butembo na Kanyabayonga ndetse n’indi mijyi ibarizwa muri Teritwari ya Lubero.
Mwizerwa Ally