Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko indege za gisirikare FARDC iherutse kugura zatangiye gusuka ibisasu mu duce dutuwe cyane two muri Teritwari ya Rutshuru, aho kurasa mu birindiro bya M23.
Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki Laurence Kanyuka , ubwo yatangazaga ko FARDC yongeye kubura imirwano, yifashishije indege, nyamara bakaba bari kurasa mu duce dutuwe cyane kurusha ahandi. Kanyuka akomeza ahamagarira imiryango mpuzamahanga, kwamagana ibi bikorwa byo kwica abasivili bibarizwa mu byaha by’intambara.
M23 ivuga ko indege za FARDC zarashe mu gace ka Jomba, gasanzwe gatuwe n’abaturage benshi.
DRC iherutse kumurika indege zakorewe mugihugu cy’Uburusiya yazanye ngo izikoreshe ihangana n’inyeshyamba za M23 yo ivuga ko zifashwa n’igihugu cy’u Rwanda, ibintu izi nyeshyamba zahakanye kuva na kera.
Imirwano yongeye kubura murukerera , aho inyeshyamba zifatanije n’ingabo za Leta FARDC , zigabije uduce duherereyemo M23 kugira ngo babasubize inyuma.
Umutwe wa M23 wakunze kumvikana usaba Leta ya DRC ko bagirana ibiganiro nyamara Leta ya Congo irabyanga.
Umuhoza Yves
Ibi byo kurasa mu baturage byari byitezwe. Ariko se ubundi, izi ndege zikoreshwa kurwanya inyenshyamba?. Izi ndege ubundi zikoreshwa kurasa ibirindiro(icyo bita ngome mu giswahili) cga ibikorwa remezo byifashwa mu ntambara. Inyeshyamba nta birindiro cga ibikorwa remezo zigira. Ubwo se ntibari burase abaturage koko? Kadutegereze.