Umutwe wa M23 uratangaza ko igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe nka FDLR, Mai-Mai, Nyatura ndetse n’abacanshuro, bongeye kurasa ibisasu biremereye mu birindiro by’uyu mutwe, ititaye ko hari abaturage.
Ni nyuma y’imirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, aho FARDC n’iriya mitwe, barashe ibisasu biremereye mu gace ka Kausa muri Gurupoma ya Kaembe muri Sheferi ya Bashali.
M23 ivuga kandi ko ibi bitero by’ibisasu bya rutura byarashwe na FARDC, byagwaga no mu bice bituyemo abaturage.
Ibi byatumye uyu mutwe wa M23 ukomeza gusaba ko umuryango mpuzamahanga ndetse n’indi miryango iri kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, gusaba Guverinoma y’iki Gihugu guhagarika ibikorwa byo kurenga ku myanzuro yafashwe.
Inama zateranye zaba iy’i Luanda muri Angoma, iy’i Nairobi muri Kenya ndetse n’iy’i Bujumbura iherutse, zemeje ko impande zose zihagarika imirwano ahubwo zikayoboka ibiganiro.
Gusa Guverinoma ya Congo yari yanabyemereye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC iherutse kuba, yagezeyo ihita ihindura imvugo, ivuga ko itazigera iganira na M23.
FARDC ahubwo ifatanyije n’iriya mitwe ndetse n’abacanshuro, ntibahwemye kugaba ibitero ku birindiro bya M23, ariko uyu mutwe na wo ukaba warakomeje kwihagararaho.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko nta twa hoewtzers 105 nka tungahe bafite? Izo nyagwa i Jali zari zatesheje umutwe.!!!!!. Zikora ari 2 zigahungabanya agatsiko zisukiranya.!!!!!