M23 yigaramye ibirego ishinjwa na Human Right Watch ko yishe abasivili basaga 30 kuva yafata umujyi wa Bunagana kuwa 13 Kamena 2022.
Kuwa 14 Nyakanga 2022, ubwo yarimo kugeza Raporo kuri Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ya Amerika ijambo ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Congo, Madamu Ida Sawyer ukuriye ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ahari amakimbirane ya Politiki mu muri HRW, yavuze ko M23 kuva yafata umujyi wa Bunagana n’igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru imaze kwica abasivili 30 barimo n’abana 2 bivugwa ko yishe ibaziza gutanga amakuru yaho ibirindiro byayo biherereye.
Mu itangazo ryasohowe n’uyu mutwe kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, M23 yigaramye ibirego byose ishinjwa ahubwo ivuga ko HRW nta perereza yakoze ahubwo yagendeye ku mpuha zatangajwe na Sosiyete Sivili ikorera muri aka gace.
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Majoro Willy Ngoma rigaragara ku rukuta rwa Twitter ry’umuyobozi w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, rivuga ko:HRW yagendeye ku bihuha bya Sosiyete Sivili isanzwe ikwirakwiza ingebaitekerezo yerekeza kuri Jenoside y’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Bakomeza bavuga ko HRW isanzwe yibasira uyu mutwe, ari naho bahera bavuga ko , uyu muryango utarasobanukirwa n’impamvu nyamukuru yatumye mu mwaka 2012 barahisemo kwegura intwaro barwanya Leta.
M23 kandi ivuga ko HRW itakoze ubusesenguzi ku makuru yahawe ndetse yemwe ngo ntiyigeze na rimwe yegera uyu mutwe ngo ugire icyo uvuga kubyo ushinjwa mbere yo gutangaza Raporo, ari naho bahera bavuga ko ibyakozwe n’uyu muryango nta bunyamwuga burimo.
Ikindi basoza bavuga ko, mbere yo gushinja M23 irwanira uburenganzira bwayo, bakabaye batekereza kuri FDLR imaze imyaka myinshi igenzura bumwe mu butaka bw’iki gihugu kandi ikomoka mu mahanga, ikabifatanya no kwica, gusambanya abagore no gusahura imitungo ya rubanda.
Bakomeza batanga ingero za ADF na CODECO nk’imitwe ikora ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere nyamara iyi yiyita imiryango mpuzamahanga irebera ahubwo ikihutira gufatira M23 irwanira kubaho imyanzuro iyisubiza inyuma.
Kuva kuwa 13 Kamena M23 igenzura umujyi wa Bunagana n’ibindi bice byinshi muri Teritwari ya Rusthuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse imirwano iyihanganishije n’ingabo za Leta ikaba igikomeje muri aka gace ko mu burasirazuba bw’igihugu.