Umutwe w’abarwanyi b’Abakongomani wa M23 uvugako ushigikiye igitekerezo cya Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yashize ahagaragara kuwa 2 ugushyingo kigamije gutega amatwi abanyapolitiki, batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe mu rwego rwo kugarura amahoro arambye , Ubumwe n’iterambere rya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Elie Muteta umuvugizi wa M23 avuga ko iki ari igitekerezo kiza cya Perezida Felix Tshisekedi kandi ko kigamije kugarura Ubumwe bw’igihugu no kugarura amahoro arambye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bityo ko nta kuntu Umutwe wa M23 utagishigikira .
Yagize ati:Gahunda ya Perezida Tshisekedi igamije kugarura amahoro n’ubumwe bw’igihugu no kwihutisha iterambere rimaze igihe ryaradindiye ,niyo mpamvu M23 igomba kugishigikira.
Nubwo Perezida Tshisekedi atigeze atangaza amazina y’abanyapolitiki agomba gutega amatwi.
M23 yo ivuga ko yifuza kuba muri bamwe mu b’anyapolitiki Perezida Felix Tshisekedi agomba gutega amatwi ,bitewe nuko ngo kugeza magingo aya bakomeje gutegereza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano M23 yagiranye na Guverinoma yari iyobowe na Joseph Kabila ,aho bari bemeranyije ko abarwanyi ba M23 bagomba gushira intwaro hasi maze bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Ali Muteta akomeza avuga ko ayo masezerano kugeza ubu atarashirwa mu bikorwa , ngo kuko ubwo bari mu myiteguro yo kuyashira mu bikorwa Guverinoma ya Kabila yihutiye gutanga amazina ya bamwe mu bayobozi ba M23 mu miryango Iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Amunisiti interinasiyonali kugirango bakurikirwe n’ubutabera ku byaha we yemeza ko batakoze.
Akomeza avuga ko bagiteregeje ishirwa mu bikorwa rya masezerano y’amahoro yasinywe hagati ya M23 na Leta ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bityo ko M23 ,nayo yifuza kugira uruhare muri gahunda yashizwe ahagaragara na Perezida Felix Tsisekedi yo kumva no gutega amatwi, ibitekerezo by’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Hategekimana Claude