Umutwe wa M23 ,ukomeje gutera utwatsi icyifuzo kiwusaba gusubira inyuma ukava mu bice wigaruriye ,nk’uko byemejwe kuwa 23 Uguhsyingo 2022 mu biganiro byarimo bibera i Luanda muri Angola, bihuje abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari.
Uyu munsi kuwa 25 Ugushyingo 2022, ku masaha ya sakumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), nicyo gihe ntarengwa umutwe wa M23 wahawe kugirango ube wakuye abarwanyi bawo mu bice wamaze kwigarurira muri Teritwari ya Rutshuru na Nyirango, aho usanbwa gusubira mu birindi byawo biherereye mu gace ka sabyinyo.
Umutwe wa M23 uvuga ko udateze na rimwe gusubira inyuma, ngo wongere ukore ikosa nk’iryo wakoze mu 2012 ,ubwo wasabwaga gusubira inyuma ukava mu mjyi wa Goma byanatumye utsindwa intambara ndetse benshi mu barwanyi bawo bahungira muri Uganda abandi mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko M23 itazongera gukora ikosa nk’iryo yakoze mu 2012 ubwo yasubiraga inyuma ikava mu mujyi wa Goma.
Akomeza avuga ko icyo gihe n’ubwo M23 yubahirije ibyo yasabwaga n’amahanga ikemera gusubira inyuma , nta musaruro byatanze, ahubwo ko byatumye utsindwa intambara kuko byarangiye utakaje n’ibindi bice wari warigaruriye maze abarwanyi bawo bahungira muri Uganda n’uRwanda.
Ikindi ngo n’uko kuwa 24 Gahyantare 2013 i Addis Abeba muri Ethiopiya habaye ibiganiro hagati ya M23 n’Ubutegetesi bwa DRC, ariko ibyo bemeranyije nti byubahirizwa n’Ubutegetsi bwa DRC ndetse ko iyi ari imwe mu mpamvu yatumye M23 yongera kubura imirwano.
Yagize ati:” Ntago M23 tuzongera gukora ikosa nk’iryo twakoze mu 2012 ubwo twasabwaga gusubira inyuma tukava mu mujyi wa Goma.
N’ubwo twubahirije ibyo twasabwaga n’amahanga nta musaruro byatanze ku ruhande rwa M23 , ahubwo byatumye dutsindwa dutakaza n’ibindi bice twari twaramaze kwigarurira, abarwanyi bacu benshi bahungira Uganda abandi mu Rwanda.
Ikindi n’uko ibiganiro byabereye muri Etiyopiya kuwa 24 Gashyantare 2013, byadusabaga gushyira intwaro hasi. Ibyo twarabikoze ariko Ubutegetsi bwa DRC ntago bwubahirije ibyo bwasabwaga .iyi ni imwe mu mpamvu yatumye twongera kubura imirwano.”
Maj Willy Ngoma ,yongeyeho ko kugirango M23 yongere kwemera gusubira inyuma ive mu bice yamaze kwigarurira, ari uko Ubutegetsi bwa DRC bwa kwemera kugirana ibiganiro na M23 kandi ibyemeranyijweho n’impande zombi bikabanza gushyirwa mu bikorwa, ngo kuko umutego baguyemo mu 2012 ubwo basabwaga kuva mu mujyi wa Goma bakaza kubyubahiriza , M23 idashobora kongera kuwugwamo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com