Umutwe wa M23 wagaragaje ko washenguwe n’urupfu rw’umuntu w’ingirakamaro, wafatiwe i Bunyole akaza, kuboneka yapfuye ari umurambo.
Ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bukomeje gukorwa.
Nubwo umutwe wa M23 ukomeje gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe, ariko ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haracyagaragara gucumbagira.
Congo Kinshasa inakorana n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro, yakunze kwica abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ntibarunamura icumu.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka yagaragaje agahinda batewe n’iyicwa rya Munyurangabo Mukunzi w’imyaka 42.
Mu butumwa yanyuije kuri Twitter kuri uyu wa Kane tariki 06 Mata 2023, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Twamaganye ubwicanyi bwakorewe intwari y’Igihugu umusangirangendo wacu Munyurangabo Mukunzi, ufite imyaka 42, wafatiwe i Bunyole ku ya 4 Mata 2023, umurambo we ukaza kuboneka mu gace ka Kironko.”
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka, bukomeza bugira buti “Turasaba EAC-RF (Ingabo za EAC) gufasha umuryango wa nyakwigendera, ndetse no gutangaza ibikorwa by’ubwicanyi nk’ibi.”
Uyu muntu yishwe mu gihe mu Ntara ya Ituri naho hakomeje gukorwa ubwicanyi bukorwa umunsi ku munsi bwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abahema.
RWANDATRIBUNE.COM