Kuri uyu wa kane umutwe wa M23 iragenzura uduce twagutse muri Masisi nyuma y’imirwano ikaze yari imaze iminsi ibiri
Abarwanyi ba M23 bacyiriwe nk’abacunguzi muri Ngugu inka ibihumbi 4000 zambuwe ,abarwanyi ba Wazalendo bahugira mu bice bya Ufamando,abanda muri Gatoyi.
Mu bice byegereye Minova na Bihambwe hari ibirindiro bikomeye by’ingabo z’uBurundi n’iMbonerakure zatsinzwe maj.Ngiruwonsanga arahagwa,nkuko byemejwe na bamwe mu bayobozi ba PARECO.
Umutwe wa M23 werekanye amafoto menshi y’intwaro zafatiwe muri iyo mirwano,ku rubuga rwawo rwa twitter ariko Umuvugizi w’ingabo za FARDC Lt.Col Ndjike Kaiko yirinze kwemeza ayo makuru mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru wacu uri Goma.
Bwana Muhawe Dalius Umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri Kivu y’amajyaruguru yabwiye itangazamakuru ko kugeza na n’ubu ingabo za Leta zitariyunvisha uburyo zambuwe agace ka Rubaya,aha agasanga hakiri urugendo runini kuri FARDC n’abafatanyabikorwa bayo kuba bakwisubiza uduce bambuwe.
Ku bijyanye n’urupfu rwa Maj Ngiruwonsanga twashatse kumenya icyo uruhande rwa FDNB rubivugaho duhamagara Umuvugizi w’intwaramiheto z’uBurundi Col.Biyereke Fraulbert ntitwamubona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Ally Mwizerwa
Rwandatribune