Umuvugizi wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yatangarije abari bamukurikiye ko U Rwanda rukwiye gufata umutwe witwaje intwaro wa M23 nk’uko rwafata umutwe wa FDLR, yombi ikarwanywa nk’imitwe y’inkozi z’ibibi zihungabanya umutekano w’u Rwanda na Congo.
Iki gihugu cya Repuburika iharanira Demukaras ya Congo , gikomeje gushinja u Rwanda gufasha M23 Congo yita umutwe w’iterabwoba.nyamara ibi nabyo u Rwanda rurabihakana ahubwo rugashinja Congo gufasha FDLR umutwe w’inyehyamba urwanya Leta y’u Rwanda.
Uyu mutwe wa M23 nawo uhakana ibyo uhinjwa by’uko waba ufashwa n’u Rwanda nayamara wo ugahamya ko nta n’urushinjye rukomoka mu Rwanda ubona.
Mu kiganiro umuvugizi wa leta ya DRC akaba na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru Patrick Muyaya yagiranye na BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru yagize ati “ nubwo ubu umwuka ari mubi imigenderanire ikaba itameze neza , cyakora inzira zo kugirana ibiganiro ziracyahari.” Yakomeje avuga ati” N’umwambasaderi w’u Rwanda atigeze yirukanwa, bityo rero dushobora kuba turi kubiganiraho.”
Yakomeje avuga ko icyo bategereje ari uko Leta y’u Rwanda igabanya gufasha umutwe wa M23.
Umuhoza Yves