Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi , bwatangije gahunda yo kwikiza abatavuga rumwe nabwo bukoresheje iturufu n’amayeri yo kubagerekaho ibyaha ,birimo gukorana n’Umutwe wa M23 hamwe n’u Rwanda .
Ni ibyaha bimaze iminsi bigerekwa kuri bamwe mu batagetesi n’Abasirikare bakuru muri DR Congo, badashyigikiye ko Perezida Felix Tshisekedi ,yakongera gutegeka iki gihugu muri manda ye ya Kabili.
Abari kwibasirwa muri ibi bihe, ni Abanyapolitiki bari ku ruhande rwa Moise Katumbi, Martin Fayulu n’Abandi biyemeje guhangana na Perezida Felix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka na bamwe mu Basirikare bo hejuru badafitiwe ikizere.
Hari kandi bamwe mu Banye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ,barimo Abadepite n’abandi bakora mu nzego za Leta ya DR Congo bamaze igihe batawe muri yombi abandi bakaba bari mu manza bashinjwa gukorana n’Umutwe wa M23 hamwe n’u Rwanda.
Depite Mwangahuchu
Kugeza ubu Depite Mwangachuchu afungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, nyuma yo gutabwa muri yombi mu mpera z’Ukwezi kwa Gashyantare 2023.
Depite Mwangachuchu, arashinjwa gukorana n’Umutwe wa M23 hamwe n’u Rwanda nk’uko bimaze ihige byigaragaza mu rubanza rwe ,ruri kuburanishwa n’Urukiko rukuru rwa gisirikare ruherereye I Kinshasa.
Ubwo yatabwaga muri yombi, urwego rushinzwe ubutasi muri DR Congo ruzwi nka ANR( Agence National de Reseignement) , rwavuze ko rwafashe imbunda n’amasasu mu bubiko bw’ibikoresho bya Sosiyete ya Depite Mwangacucu ,icukura amabuye y’agaciro( Sosiete Miniere de BISUNZU) ho muri Teritwai ya Maisisi ndetse ko izo ntwaro ,ari izo M23 yari yarahahishe mu buryo yari iziranyeho na Depite Mwangachuchu.
Ni byaha Depite Mwangachuchu n’abandi basanzwe bamuzi bahakana bivuye inyuma, ahubwo bakavuga ko yagambaniwe na bamwe mu Bategetsi n’Abasirikare bakuru muri DR Congo, bagamije ku munyaga ibinombe bye by’amabuye y’agaciro biherereye muri teritwari ya Masisi n’indi mitungo ye ihenze.
Aya makuru, akomeza avuga ko Mwangachuchu ari umwe mu badepite batorewe guhagararira Teritwari ya Misisi mu Nteko Nshingamategeko ya DR Congo , nta kizere yari igifitiwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,dore ko asanzwe ari Umunye congo wo mu bwoko bw’Abatutsi batorohewe ndetse bamaze igihe bari kurebwa igitsure muri ibi bihe M23 yongeye kubura imirwano.
Depite Mwangachuchu kandi , ngo ni umwe mu bari bagize agatsiko k’Abadepite mu Nteko Nshingamategeko ya DR Congo, katemeranya n’abashaka ko Perezida Tshsisekedi yakongera kuyobora iki gihugu ndetse iyi ikaba imwe mu mpamvu zatumye agerekwaho ibyaha by’ubugambanyi birimo gukorana n’u Rwanda hamwe na M23 no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko kugirango ashyirwe ku ruhande.
Lt Gen Philemo Yav Ilungu
Kuwa 19 Nzeri 2022, Lt Gen Philemon Yav Ilungu, wari ukuriye Operesiyo za gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, yarafashwe ajya gufungirwa muri Gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa .
Mu byo yarezwe, harimo gukorana na bamwe mu basirikare bo hejuru mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) no kuba ikitso cy’Umutwe wa M23 hagamijwe guhirika Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Byavuzwe ko Lt Gen Philemon Yav, yavuganaga na Gen Sultan Makenga Umugaba mukuru w’Ingabo za M23 akamuha amakuru yose arebana na gahunda n’imigambi bya FARDC.
Mu kiganiro yagiranye n’Ibinyamakuru France 24 na RFI nyuma y’iminsi mike Lt Gen Philemon Yav atawe muri Yombi ,Perezida Felix Tshisekedi, yavuze ko Lt Gen Philemon Yav wari Umuyobozi wa zone ya 3 y’igisirikare cya FARDC akaba yari anashinzwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo by’umwihariko M23, yatawe muri yombi azira ubugambanyi bwe.
Ati:” Ubwo Lt Gen Yav yatbwaga muri yombi ,nari mu ruzinduko rw’akazi hano i Burayi, Gusa nabonye amakuru aturutse kuri bamwe mu bakorana nawe bya hafi ,avuga ko uyu Mujenerali yavuganaga n’Abasirikare bakuru ba M23 hamwe n’u Rwanda no kugerageza gufasha M23 ngo ifate Umujyi wa Goma.”
Hari amakuru yatanzwe na bamwe mu basirikare bo muri DR Congo, batashatse gushyira amazina yabo hanze ku mpamvu z’umutekanom wabo, yavugaga ko Lt Gen Yav yageretsweho ibi byaha hagamijwe ku mwikiza ,bitewe n’uko ari umwe mu basirikare bari basanzwe ari inkoramutima za Joseph Kabila ndetse utari wizewe n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Usibye kuba ashinjwa gukorana na M23 hamwe n’u Rwanda, kugeza ubu Ubushinjacyaha bukuru bw’igisirikare cya FARDC, nti buragagaza ibimenyetso simusiga byerekana uko Lt Gen Philemo Yav yakoranaga n’Umutwe wa M23 hamwe n’u Rwanda.
Kugeza ubu kandi , hashize amezi agera ku icyenda Lt Gen Philemon Yav atawe muri yombi, atarahabwa ubutabera.
Salomon Kalonda
Salomon Kalonda Della Idi, ni Umujyanama wihahariye wa Moise Katumbi Umunyapolitiki akaba n’Umuherwe wiyemeje guhangana na Perezida Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategenyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Yatewe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2023, ubwo abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi muri DRC, bari mu myigaragambyo mu murwa mukuru Kinshasa ,yari yateguwe na Moise Katumbi, Martin fayulu na Matata ponyo ,bagamije kwamagana uburiganya buri gukorwa na Komisiyo y’amatora mu rwego rwo gufasha Perezida Tshisekedi kwiba amajwi
Ubwo yatabwaga muri yombi, Salomon Kalonda ,yabanje gushinjwa kuba umwe mu bateguye no kwitabira imyigaragambyo mu buryo butubahirije amategeko, gusa kuwa Kuwa 10 Kamena 2023 yahise ajya gufungirwa muri Gereza ya gisirikare ya Ndolo, ku busabe bw’Ubushinjacyaha bukuru bwa Gisirikare muri DR Congo.
Kuva yajya gufungirwa muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo, ubu hatangiye kuzamuka ibindi birego bimushinja gukorana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda no gutunga intwaro mu buryo budakurikije amategeko hagamijwe guhirika Perezida Felix Tshsekedi ku butegetsi.
Ni ibiheruka gutangazwa n’Ubutasi bwa gisirikare muri DR congo , Salomon Kalonda Umujyanama wihariye wa Moise Katumbi , yajyanwaga gufungirwa muri gereza ya gisirikare.
Ni ibirego Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo. aheruka gushinja Moise Katumbi, ubwo yari mu kiganiro na France 24 mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena.
Patrick Muyaya wari watumiwe muri sitidiyo ya France 24, yavuze ko kuva M23 yakongera kubura intwaro, Umunyapolitiki Moise Katumbi uhanganye n’Ubutegetsi , atarigera yamagana kumugararaga u Rwanda na M23.
Ati:” Kuva M23 yakongera kubura imirwano ,Moise Katumbi nta narimwe aramagana u Rwanda na M23 ku mugaragaro. ibi bigaragaza ko adashishikajwe n’ikibazo cya M23 cyangwa se akaba ayishyigikiye.agomba kugaragaza uruhande ahagazeho rero cyangwase akerura kumugaragaro niba ashyigikiye uyu mutwe uterwa inkunga n’u Rwanda .”
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com iherereye mu mujyi wa Kisnhasa, avuga ko muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo n’iya Makala, hafungiwe abandi basirikare benshi n’abasivile bo mushyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi bashinjwa gukorana n’Umutwe wa M23 hamwe n’u Rwanda.
Aya makuru, akomeza avuga ko ari iburyo Perezida Tshisekedi n’agatsiko ke kamushyigikiye, bari gukoresha kugirango bikize abatabashyigikiye ndetse bakeka ko bazababiza ibyuya, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 20023.
Ibi kandi, biheruka kwemezwa na Moise Katumbi , uheruka gutangaza ko Perezida Felix Tshisekedi ari gukoresha iturufu yo kubiba amacakubiri mu Banye congo no kugereka ibyaha by’ubugambanyi ku batavuga rumwe nawe ,agamije kubaharabika no kubasiga icyasha no kubikiza kugirango batazamubangamira mu matora ateganyijwe mu mpera z’Ukuboza 2023.
Claude HTEGEKIMANA
Rwandatribune.com