Umutwe wa M23 washyizeho undi muvugizi we uzibanda ku bya politiki mu gihe uwari usanzweho ari we Maj Willy Ngoma azakomeza kuvugira uyu mutwe mu bikorwa bya Gisirikare.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga n’ubuyobozi wa M23, buvuga ko bushyizeho Lawrence Kanyuka nk’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyo gushyiraho uyu muvugizi wa M23 mu bya Politiki gishingiye ku mahame n’amategeko ashyiraho uyu mutwe.
Riigira riti “Twashyize mu mwanya umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya Politiki ari we Lawrence Kanyuka.”
Ni icyemezo cyashimangiwe na Perezida w’Umutwe wa M23, Betrand Bisimwa mu itangazo yanyujije kuri Twitter ye, aho yavuze ko uyu Lawrence Kanyuka azibanda ku ngingo zirebana na Politiki.
Betrand Bisimwa yavuze kandi ko Maj Willy Ngoma na we azakomeza kuba umuvugizi w’uyu mutwe ariko we mu bya gisirikare.
M23 ikoze impinduka mu buvugizi bwayo mu gihe uyu mutwe umaze iminsi ufite mu biganza byawo tumwe mu duce yafashe nyuma yo kurwana na FARDC turimo Umujyi wa Bunagana.
Uyu mujyi wa Bunagana uri mu duce twafashwe bwa mbere n’uyu mutwe, ubu uyobowe n’uyu mutwe ndetse wanashyizeho ubutegetsi n’amategeko agomba kugenderwaho.
Gusa inama zitandukanye zihuza abakuru b’Ibihugu bihuriye mu miryango yo mu Karere yaba uw’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Umuryango w’Ubukungu bwo mu Karere k’Ibiyaga Bigari iherutse guteranira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagiye zifatirwamo imyanzuro isaba uyu mutwe kuva mu bice wafashe bigasubira mu maboko ya Leta.
M23 yo yahakanye kuva cyera ko idateze kurekura ibice biri mu maboko yayo mu gihe ubutegetsi bwa Congo Kinshasa butarashyira mu bikorwa amasezerano y’imishyikirano bagiranye.
RWANDATRIBUNE.COM