Kuwa 21 Werurwe 2023, Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’Ubufaransa yageze muri Repubulika Iharanira Demkarasi ya Congo mu rugendo rw’akazi .
Urugendo rwa Nicolas Sarkozy muri iki gihugu, rwabaye nk’urutunguranye ndetse nti rwavugwaho rumwe n’Abanyekongo batandukanye aho bamwe muribo, batashimiye urugende rwe muri DRC , kuko bashinja Ubufaransa kuba bwaragaje ko bushigikiye ko habaho ibiganiro n’umutwe wa M23 bashingiye ku magambo ya Perezida Macron ubwo ahuruka gusura iki gihugu.
Ubu bensi mu Banyekongo barwanya M23, bafata Ubufaransa nk’igihugu gishyigikiye M23 bitewe n’uko iki gihugu kitigeze gicira urwa pilato uyu mutwe ndetse nti gifatire u Rwanda ibihano nk’uko benshi mu banye congo babyifuzaga.
Bimwe mu binyamakuru byo muri DRC, byanditse ko Guverinoma y’iki gihugu nta ruhare yagize mu gutumira Nicolas Sarkozy ahubwo ko yari azanywe n’inyungu z’Ubufaransa muri iki gihugu, zikubiye mu butumwa yari yahawe na Perezida Emmanuel Macron .
Mu ijoro ryo kuwa 22 Werurwe 2023, Nicolas Salkozy yasangiye ku meza amwe na Perezida Felix Tshisekedi ,nyuma yaho bari bamaze kugirana ibiganiro byabereye mu biro bikuru bya Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa.
M23 n’umubano wa DRC n’u Rwanda ,zimwe mu ngingo zikomeye mu biganiro bya Perezida Tshisekedi na Nicolas Salkozy i Kinshasa!
Nyuma y’ibiganiro Nicolas Salkozy yagiranye na Perezida Tshisekedi, byaje kumenyekana ko ikibazo cy’umutwe wa M23 n’umubano wa DRC n’u Rwanda byari ku isonga .
Aya makuru, akomeza avuga ko Nicolas Sarkozy yasabye Perezida Tshisekedi kuva ku izima akemera ibiganiro bya politiki n’umutwe wa M23, kugirango intambara imaze igihe ibahanganishije mu burasirazuba bw’iki gihugu ihagarare.
Nicolas Salkozy yumvishije perezida Tshisekedi ko kumvikana na M23 biri mu nyungu z’abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa DRC no kumutekano ‘iki gihug muri rusange.
Nicolas Sarkozy, yanasbye Perezida Felix Tshisekedi gutekereza ku mpunzi z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda zimaze imyaka irenga 20 ziri mu buhungiro hagashakwa uko zataha, ariko yongeraho ko impamvu zatumye zihunga zigomba kubanza kwigwaho neza zigashakirwa umuti urambye.
Bamwe mu bantu bahafi y’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi batatatanjwe amazina yabo , bavuga ko Nicolas Salkozy yongeye gusa Perezida Tshisekedi ,gushaka uko yabonana imbona nkubone na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bakagirana i biganiro, kugirango amakimbirane akomeje gufata indi ntera bahagati y’ibihugu byobyi ahoshye.
Yagize ati:” Byarantagangaje cyane kubona DRC n’u Rwanda byongera kurebana ayingwe kandi ubwo watangiraga manda yawe hari umubano mwiza hagati yawe na Perezida Paul Kagame. Ugomba gushaka uko mwabonana mukongera kwiyunga kugirango amakimbirane ahoshye.”
K’urundi ruhande, Perezidi Tshisekedi yasabye Nicolas Sarkozy kumvisha abayobozi b’Ubufansa ko bagomba gushyigikira imyanzuro isaba umutwe M23 kuva mu bice byose wigaruriye ugasubira mu birindo byawo bya kera bihereye mu gace ka Sabyinyo, kugirango hashakwe uko hatangira gutegurwa ibiganiro n’uyu mutwe.
Tshisekedi kandi , ngo asa nuwemeye inama yagiriwe na Nicolas Salkozy, ariko ngo akaba agomba kubigendamo gacye kandi yitonze, kugirango atagongana n’Abanyapolitiki b’abahezanguni badakozwa ibyo gushyikirana na M23 ndetse batifuza ko DRC yakongera kugirana umubano mwiza n’u Rwanda.