Inyeshyamba za M23 zikomeje kugenda zigarurira ibice byinshi bihana imbibi na Teretwari ya Masisi, ibintu benshi bakomeje kuririraho batangaza ko izi nyeshyamba zishobora kuba ziteguye kugaba ibitero muri iyi teritwari, dore ko nyuma y’uko abayobozi bo muri Masisi batangarije ko abanye congo bose bo mu bwoko bw’Abatutsi bagomba guhurizwa hamwe, mu mashuri cyangwa se insengero, ibintu byatumye izi nyeshyamba zivuga ko ubu bwoko buri gutegurirwa Jenoside.
Muri iri tangazo aba bayobozi bari bavuze ko umututsi utazagaragara muri utu duce bashaka kubahurizamo nta kabuza agomba kuzahita yicwa.
Nyuma yo kubona iri tangazo abantu batari bake bahise batangira kuvuga ko no mu Rwanda Jenoside mu gihe yabaga bakunze kugenda begeranyiriza hamwe abantu kugira ngo babone uko babicira hamwe, bikaba bigaragaza ko iki gihugu kiri gutegura Jenoside y’Abatutsi.
Mu gihe ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba byari birimbanije, mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano wabaye agatereranzamba mu burasirazuba bwa Congo, intambara yahuzaga ingabo za Leta FARDC n’inyeshyamba za M23 nayo yari irimbanije imirwano yanasize izi nyeshyamba zigaruriye utundi duce ndetse zigahumuriza abaturage ko zije kubarindira umutekano.
Izi nyeshyamba zimaze kwigarurira uduce hafi ya twose duhana imbibi na Teritwari ya Masisi , zigenda zihumuriza abaturage b’aho bafashe bababwira ko baje kubarindira umutekano.
Umuhoza Yves