Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ririmo n’ingabo zo mu mutwe wa M23 ryatangaje ko ingabo za DRC n’imitwe y’itwaje intwaro ifatanyije nazo ko barenze ku bihe by’agahenge byashyizweho, bagaba ibitero mu bice bitandukanye uyu mutwe ugenzura.
Kuva tariki 04/08/2024 hatangiye kubahirizwa agahenge mu ntambara ihanganishije ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo na M23, ariko ingabo za DRC zikomeza kugaba ibitero kuri M23 nk’uko uyu mutwe ubivuga.
Tariki ya 24/08/2024 imirwano ikomeye yabereye ahitwa Buguri muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yagaragaje ko ingabo za FARDC n’abambari bayo bafatanyije barenze ku masezerano yo kubahiriza agahenge, zitangira kwinjira mu bice uyu mutwe wamaze kwigarurira birimo Katwe, Itwe, Kikubo, Ubangu na Kamandi.
Yagize ati: “Izo ngabo ziri gutegura ibitero ku bice bituwe cyane nka hitwa Kirumba, Kaina , Kanyabayonga n’ibindi bihakikije. Twamaganye ibyo bikorwa bya gisirikare birenga ku gahenge kagikomeje kubahirizwa.”
Kanyuka yahamaije ko bazakomeza kurinda no kurwana ku basivile bakomeje kwicwa n’ingabo za Leta ya Kinshasa mu gihe n’amahanga akomeje kurebera.
Uko imirwano ikomeje kuba, ni nako ibiganiro byiga uko amahoro yagaruka bikomeje.
Ku wa 20/08/2024 u Rwanda na Congo Kinshasa byitabiriye i nama ya gatatu igamije kurebera hamwe uko umutekano wagaruka mu Burasirazuba bwa RDC yabereye i Luanda muri Angola.
Ya yobowe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Angola, Tete António, initabirwa na minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner na Olivier Duhungirehe, minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda.