Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo za Leta ya Congo FARDC hamwe na Wazalendo, FDLR, Abacanshuro b’abazungu hamwe n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, izi nyeshyamba zikaba zagaragaje ibikoresho zambuye abo bahanganye birimo na Drone 2 zifashishwaga na FARDC.
Iyi mirwano yabereye mu bice bitandukanye birimo Bwiza Kitshanga n’ahandi, uyu mutwe wagaragaje ko wafatiyemo imbunda zo mu bwoko bwa PKM zari zigemuriwe Abazalendo, Stock y’imbunda yari murii Kitshanga,ndetse n’abasirikare 17 ba Mudahusha,Ibi byatumye Abazalendo hafi ya bose batangira guhunga kibuno mpa amaguru.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’ingabo za Congo bukaba bwatangiye gutakambira izi nyeshyamba za M23 kugira ngo babasubize aba ba mudahusha bafashwe mpiri, ndetse bakaba batangaje ko bane muri bo bashobora kuba barapfuye ariko bagasaba ko abasigaye bababaha.
Ibi kandi byiyongeraho aba Sirikare ba Hiboux Special Force babuze aho baca ngo bahungire muri MONUSCO kuko bahungiye mu mazu y’abaturage kandi aya mazu akaba arinzwe n’abasirikare ba M23.
Izi ntwaro zikimara gufatwa hamwe n’imodokari zigera ku 9 zifashishwaga na FARDC benshi mu bari k’urugamba batangiye kubona ko ntacyo bashobora kugeraho.
Abagize FDLR bamwe bakaba bamaze gutangariza FARDC ko niba batazanye Sukoi, nta muntu uzongera kujya kwitegeza umuriro wa M23.
M23 kandi yafashe Abakomando 21 ba FARDC bakaba barafatiwe mu gace ka Mubugo aba bose bakaba barashyikirijwe MONUSCO.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune