Umutwe wa M23, nyuma yogufata Ishasha yabwiye abaturage iki giye gukurikiraho.
Agace kanini kazwi nka k’ingenzi muri teritware ya Rutshuru, kafashwe n’ingabo za M23 kuri iki Cyumweru, itariki ya 04/08/2024, maze abaturage bagaturiye babwirwa kuryama bagasinzira mu gihe bari barabujijwe amahoro igihe kirekire na Wazalendo.
Ahagana igihe cy’isaha ya saa kumi n’iminota nka 20 nibwo abasirikare bayobowe na Major Gen Sultan Makenga binjiye mu mujyi rwagati wa Ishasha, nyuma y’uko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zarizimaze gusiga uyu mujyi zihunga kibona mpa amaguru.
Mu butumwa bwa mashusho bwashyizwe hanze, bugaragaza Ingabo z’uyu mutwe wa M23 zirimo kwakirwa n’abaturage benshi baturiye aka gace, ndetse wabonagamo abantu bakuru, abato, insoresore, barimo n’abagore benshi bavuza impundu zibyishimo bishimiye ko M23 yageze iwabo.
Nyuma M23 yakoranye ikiganiro n’aba baturage maze umusirikare wa M23 watanze ikiganiro agira ati: “Mugire amahoro n’umutekano, murabizi neza ko aho M23 iri harangwa amahoro. Namwe mugende muryame musinzire tubahaye amahoro, Wazalendo ntibazongera kubagirira nabi.”
Muri iki kiganiro abaturage banabwiwe ko iki giye gukurikiraho ko ari ugukomeza kwirukana FDLR, Wazalendo, FARDC n’ingabo z’u Burundi kugeza aho bazagarura amahoro mu bice byose ziriya ngabo zigenzura.
Ati: “Turashaka kubabwira ko FDLR, Ingabo z’u Burundi na FARDC bagomba kwirukanwa, ab’i Burundi basubire iwabo n’ab’i Rwanda baje iwabo, aha ni muri Congo. Turashaka kugarurira Abanyekongo amahoro, ayo bagize igihe barayabuze.”
Umujyi wa Ishasha ufashwe mu gihe no kuwa Gatandatu uyu mutwe wari wafashe Nyamilima, i santere izwi ko ariyo ikomeye muri Gurupema ya Binza.
Ishasha ni agace gaherereye ku mupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’igihugu cya Uganda.
Hagati aho M23 ikomeje kujya imbere no kwigarurira ibice byinshi mu buryo budasanzwe.