Nyuma y’imirwano iremereye yabereye mu Mujyi wa Kitshanga ihanganishije M23 na FARDC, uyu mutwe wafashe uyu mujyi ariko usanga abasirikare ba FARDC n’abambari bayo, bangije uyu mujyi kuko batwitse inzu zaho
Iyi mirwano yabereye mu Mujyi wa Kitshanga muri Teritwari ya Rutshuru, yabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, aho haramutse humvikana urusaku rw’amasasu aremereye.
Ni imirwano kandi yongeye kugaragaramo abacanshuro b’Abarusiya, bagaragaye bakiza amagara yabo, birukanka n’imodoka yabo bava mu birindiro nyuma yo kotswaho umuriro na M23, bakabona ko ishyamba atari ryeru.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kwinjira muri Kitshanga, ukahirukana abasirikare ba FARDC bafatanyije n’inyeshyamba z’imitwe nka FDLR, Nyatura, CODECO ndetse na bariya bacancuro.
Gusa amafoto yashyizwe hanze, agaragaza uyu mujyi wabaye umuyonga kuko abasirikare ba FARDC n’abarwanyi b’iriya mitwe, bahisemo kugenda batwitse inyubako ndetse na bimwe mu bikorwa biwurimo.
Iyi mirwano kandi yatumye abaturage ibihumbi n’ibihumbi, bakwira imishwaro, bava mu byabo bahungira mu bice byegereye uyu mujyi wa Kitshanga.
RWANDATRIBUNE.COM