Umutwe wa M23 ukomeje kugaba ibitero ku birindiro bitandukanye by’ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Gicurasi 202, umutwe wa M23 wakomereje ibitero byawo ku birindiro bya FARDC biherereye muri Gurupoma ya Buhuma , Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Abaturage batuye muri ako Gace babonye ibyabaye, bavuze ko guhera mu rukerera mu masaha ya saa cyenda z’igitondo aribwo batangiye kumva urufaya rw’amasasu ndetse bakemeza ko abarwanyi b’ umutwe wa M23 aribo bateye ibirindiro by’ingabo za FARDC biherereye muri ako gace . kugeza magingo aya imirwano ikaba ikomeje hagati y’Impande Zombi.
Amakuru akomeza avuga ko abarwanyi ba M23 bibanze cyane ku birindiro bya FARDC biri ku musozi wa Nyundo mu kirometero kimwe uvuye ku muhanda Goma-Rutshuru bashaka kwerekeza muri zone ya Kibaya
Iyi mirwano yateye igikuba mu Baturage batuye mu gace ka Buhumba na Kibumba bituma benshi mu bahatuye bahunga .
Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2 Maj Njike Kaiko kugirango atubwire iby’iki gitero ariko ntiyabasha kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Twibutse ko guhera mu gitondo cyo kuwa 22 Gicurasi 2022, imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura mu gace ka Cyanzu na Runyoni uduce dukomeje kuberaho isibaniro buri ruhande rushaka kuhigarurira.
CLAUDE HATEGEKIMANA