Umuvugizi w’inyeshyamba za M23, Major Willy Ngoma yerekanye intwaro zikomeye n’imodoka uyu mutwe wambuye igisirikare cya Leta ya Congo FARDC, avuga ko ibikoresho bakoresha basanzwe babigura na bamwe mu basirikare babarizwa mu Gisirikare cya Leta ya Congo FARDC ndetse izindi ntwaro bakazibambura igihe bari mu mirwano baba bahanganyemo.
Umuvugizi w’inyeshyamba za M23 yerekana intwaro zambuwe ingabo za Leta FARDC yavuze ati” ubu se ko zishushanijeho ibirango by’igisirikare cya Congo bazavuga ko zivuye mu kihe gihugu kandi ko bakunda kuvuga ko dufashwa n’amahanga?”
Uyu mutwe wa M23 kandi werekanye imbunda zikomeye wambuye igisirikare cya Congo (FARDC) mu mirwano yabaye kuwa 30 Kamena mu gace ka Ntamugenga, aho FARDC yatangaje ko yafashe ibikoresho birimo imbunda eshanu za AK47, radio ndetse n’ingofero z’ubwirinzi.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwagaragaje ko inyinshi mu ntwaro bafite ari izo bari baratabye mu gihe bahungaga, izindi ni izo bambura ingabo za congo FARDC.
Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2, Lt Col Guillaume Ndjije Kaiko, we yatangaje ko ingabo za FARDC zagabye igitero gikomeye cyo kongera kwisubiza agace ka Ntamugenga kandi bakabigeraho, M23 igahunga igatakaza abarwanyi 27 n’ibikoresho bitandukanye.
Nyuma y’uko uyu muvugizi wa FARDC atangaza ibi yahise anyomozwa n’umuvugizi w’izi nyeshyamba za M23 kubyo yari amaze gutangaza ndetse ananyomoza inkuru zavugaga ko iterwa inkunga na leta y’uRwanda.
Yagize Ati “Biriya ni ibihuha bashaka kubeshya abaturage n’abayobozi babo, ntabwo bari Ntamugenga bakwiye imishwaro. Nta bushobozi bafite bwo kutwimura no kuri santimetero imwe y’ubutaka twafashe. Gusa Birababaje kubona nka Colonel muzima avugamo ingabo z’u Rwanda bigaragaza ko atazi ibyo avuga. Bataye imbunda zitandukanye harimo izikomeye zavuye mu Bushinwa zose zishushanyije ho ibirango bya FARDC kandi zanditseho FARDC ubwo bazakomeza kuvuga ngo ziva hanze kandi ari bo baziduha.”
M23 aha yagaragaje ko umuterankunga wabo wambere ari FARDC kumugaragaro. Leta ya Congo yakomeje gushinja Leta y’u Rwanda gushyigikira M23 nyamara yo yakomeje kubihakana yivuye inyuma.
Uwineza Adeline